Ikinyamakuru La Presse cyavugaga ko cyahawe amakuru n'umugore wa Léon Mugesera witwa Gemme Uwamariya binyuze mu ibaruwa yandikiye umwunganira mu mategeko, Jean Felix Rudakemwa.
Uyu munyamategeko Rudakemwa ngo akimara kubona iyo baruwa yayoherereje iki kinyamakuru ariko asaba ko kitagaragaza uruhare rwe muri iki kibazo. Ikindi kandi iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko uyu munyamategeko wunganira Mugesera yagiye gusura umukiriya we aho afungiye ntahabwe uburenganzira bwo kubonana nawe.
Urwego rw'imfungwa n'abagororwa mu Rwanda rwahakanye aya makuru ndetse ruvuga ko kugeza ubu Léon Mugesera afunzwe kimwe n'abandi bagororwa kandi agenerwa ibiteganywa n'itegeko nk'uko bigaragara mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya RCS.
Ubwo butumwa bwagiraga buti “Aya makuru ntabwo ari ukuri kandi nta shingiro afite,Ubuzima bwa Mugesera buri kwitabwaho kimwe n'abandi bagorogwa. Kugeza ubu ameze neza RCS iri kumwitaho kandi ntabwo ari ukuri ko umunyamategeko we yabujijwe uburenganzira bwo kubonana n'umukiriya we (Uwo yunganira)”
Ku wa 15 Mata 2016, ni bwo Urukiko Rukuru rwakatiye igifungo cya burundu Dr Léon Mugesera nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya Jenoside n'ibindi byibasiye inyokomuntu yari akurikiranyweho n'ibyaha birimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi, gutoteza nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu, no kubiba urwango rushingiye ku moko n'inkomoko.
Dr Léon Mugesera yagejejwe mu Rwanda tariki ya 24 Mutarama 2012yoherejwe na Canada ngo akurikiranwe ku byaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2AlbTuk
via IFTTT
No comments:
Post a Comment