Abanyeshuri basoje amasomo mu ishuri rya EMVTC-Remera ryigisha gukanika no gutwara ibinyabiziga berekanye ubuhanga barangizanyije bamurikira abitabiriye ibirori byo gusoza amasomo yabo imodoka bakoze mu byuma bitagikoreshwa mu rwego rwo kugaragaza ubumenyi ngiro n'ireme ry'uburezi bakuye muri iryo shuri.
Kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2017, ku nshuro ya kane, ishuri EMVTC-Remera ryashyize ku isoko ry'umurimo abanyeshuri 372 barangije amasomo yo gukanika imodoka no gutwara ibinyabiziga.
Aba banyeshuri barangije amasomo yabo, bishimiye ko batahanye ubumenyi ngiro mu bijyanye no gukanika imodoka ndetse babyerekanira mu modoka ebyiri bakoze mu byuma byashaje ubusanzwe biba bitagikoreshwa.
Ni imodoka ubona zitujuje ibisabwa byose ku buryo zakoreshwa, ariko zibasha kugenda no gutwara abantu benshi, abanyeshuri bakoze izi modoka mu rwego rwo gushyira mu ngiro ibyo baba barize mu magambo.
Nubwo batashoboye kubona ibikoresho byose bigize imodoka ishobora kujya mu muhanda, ibyo bakoze bigaragaza ko baramutse babonye ibyuma byose bigize imodoka bashobora gukora imodoka ikajya mu muhanda, ni ibintu bigaragaza ireme ry'uburezi aba banyeshuri bavanye muri iri shuri.
Nshimiye Jacques uyobora iri shuri agaruka kuri iki gikorwa cy'imodoka abanyeshuri bikoreye yagize ati: “Gahunda yo kwishakamo ibisubizo ni yo twe twatangiye gushyira mu bikorwa aho dushobora kwikorera ibikoresho bishobora gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi bufite ireme kandi bigira umusaruro, urwego tugezeho mu kwikorera ibikoresho rurashimishije kuko twanatangiye kubikorera n'andi mashuri,
....iriya modoka yakozwe n'abanyeshuri bacu bakoresheje ibyuma byajugunywe ariko barabitunganya bongera kubiha isura ituma byongera gukora nkuko byakoraga bikiva mu ruganda, turashaka gushyiramo ikoranabuhanga zikaba zanagira ubuziranenge, mu minsi mike tuzatangira gukora imodoka zujuje ubuziranenge.”
Abakobwa bamaze kurangiza muri iri shuri baracyari bake kuko bageze ku 8% gusa. Iri shuri ryigisha abantu b'ingeri zose mu byiciro bitandukanye haba abashaka kwiga umwaka umwe cyangwa imyaka itatu. Umuyobozi waryo yatangaje ko mu bushakashatsi iri shuri ryakoze mu banyeshuri barirangijemo, basanze 80% bafite akazi abandi bakaba barakomeje amashuri cyangwa bakikorera.
Aba banyeshuri barangije amasomo uyu munsi baje basanga abandi benshi iri shuri ryahaye impamyabumenyi kuva rishinzwe muri 2013, kuko ubu abamaze kurirangizamo basaga 950.
Iri shuri riracyafite imbogamizi.
Umuyobozi w'iri shuri yatangarije itangazamakuru ko bagifite zimwe mu mbogamizi nko kuba badafite ibikoresho bihagije byo kwigisha amasomongiro kandi bikaba bihenze cyane ndetse ibyinshi bitanaboneka mu Rwanda. Yavuze ko amashuri yigisha imyuga agifite imbogamizi zo kubona abarimu b'inzobere kuko usanga bigoye ko umuntu w'inzobere mu mwuga yakwemera kumara amasaha n'amasaha yigisha kandi ashobora kujya kwikorera akabona amafaranga menshi mu gihe gito.
Abenshi mu basaba akazi k'ubwalimu ngo ababa bakirangiza bataragira ubumenyi buhagije mu mwuga, Gusa ngo bakora ibishoboka byose bakabona abarimu b'inzobere nubwo bibahenda cyane. EMVTC-Remera kandi ngo ifite imbogamizi yihariye yo kuba ikorera mu bukode ikaba yifuza kubona ahantu hayo ikorera ibikorwa byayo.
Kimenyi Burakari ushinzwe uburezi mu karere ka Gasabo wari n'umushyitsi mukuru mu muhango wo guha impamyabushobozi abarangije amasomo muri iri shuri, yavuze ko abantu bakwiye kwibagirwa imyumvire yo mu mateka ivuga ko imyuga ari amasomo y'abantu babuze ibindi biga kuko ubu ari yo ikenewe ku isoko ry'umurimo mu Rwanda kuko u Rwanda rushyize imbere gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kandi ngo ababikora byitezwe ko bazava mu biga ubumenyingiro.
Burakari yagize ati: “Imirimo isaba ubumenyi ngiro ntabwo ari imirimo y'imburamukoro, ni ubumenyi umuntu yakoresha, ubushakashatsi bumaze kwerekana ko abarangiza mu masomo y'imyuga ari bo benshi bagira amahirwe yo kubona akazi kuko bibafasha kwihangira imirimo bagatangira kwikorera kandi bakajya ku isoko ry'umurimo bakabona akazi.”
“…Uwavuga ko uwiga imyuga aba yabuze icyo ajya kwiga yaba yibeshye, cyangwa akaba akigendera ku mateka, uyu munsi ushobora kwiga imyuga ukajya muri Kaminuza na Masters ndetse hari n'abarangiza mu yandi masomo bakaza no kwiga imyuga.”
Nubwo umubare w'abakobwa bagana amashuri y'imyuga ukiri muto, Burakari avuga ko na bo bazakomeza gushishikarizwa kwiga imyuga kuko ari ingirakamaro mu guhangana n'ubushomeri binyuze mu kwihangira imirimo ndetse anashishikariza abarangije imyuga gutinyuka gukorana n'ibigo by'imari n'ama banki.
Mu rwego rwo gufasha ishuri rya EMVTC-Remera gukemura imbogamizi rifite, Burakari yasabye umuyobozi waryo kwegera Leta bakajya inama ku bijyanye no kubona aho ishuri rikorera ridakodesha kuko ngo nubwo ari ishuri ryigenga Leta na yo ifite inshingano mu kwigisha abanyarwanda bahiga.
Umuyobozi wa EMVTC-Remera, Nshimiye Jacques
Izi ni imodoka abanyeshuri bakoze bagerageza gushyira mu ngiro amasomo bize
Umuyobozi w'ishuri yerekanye bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kwigisha ubumenyi-ngiro
Abanyeshuri bishimiye kujya ku isoko ry'umurimo kugaragaza ubuhanga muri Mekanike
Abanyeshuri berekanye ko bazobereye imikorere y'imibkoresho bikoze imodoka
Abakobwa na bo biteguye kujya gukanika imodoka
Kimenyi Burakari ushinzwe uburezi mu karere ka Gasabo yahamije ko bakwiye guhabwa impamyabumenyi
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri EMVTC-Remera
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2ARRjCT
via IFTTT
No comments:
Post a Comment