Ibi byabereye mu nteko rusange y'abaturage, aho umuyobozi w'akarere ka Kamonyi w'agateganyo n'abari bamuherekeje hamwe n'abashinzwe umutekano ndetse n'ubuyobozi bw'umurenge wa Runda, basuye abaturage bo mu tugari twa Gihara, Muganza na Kabagesera yo muri uyu murenge wa Runda, bakaganira ku bintu bitandukanye bijyanye n'umutekano n'imibereho myiza y'abaturage.
Uyu mukecuru w'imyaka nka 75 uvuga ko atuye mu kagari ka Kabagesera, yateje impaka ubwo yahagurukaga avuga ikibazo cye. Yagize ati: "Banshyize mu cyiciro cya gatatu, dore ngibi... Nari mu cyiciro cya kabiri, umwana wanjye amaze gusara nibwo banshyize mu cyiciro cya gatatu."
REBA VIDEO HANO:
Amakuru Ikinyamakuru Ukwezi.com cyabwiwe n'abaturanyi b'uyu mukecuru, ni uko atishoboye ndetse uwo mwana we wagize uburwayi bwo mu mutwe akaba ari we yari afite washoboraga kumufasha ngo ashyirwe mu cyiciro cy'abatishoboye barihirwa na Leta, nyuma yo yagira uburwayi bikazamba kuko uwo muryango wabuze undi ubakurikiranira ikibazo.
Ikibazo cy'ubwisungane mu kwivuza muri Kamonyi gisangiwe n'abaturage benshi bavuga ko bashyizwe mu byiciro by'ubudehe butajyanye n'uko bameze, ndetse hari n'abandi bagaragaje ko barenganywa n'inzego z'ibanze, nk'uwavuze ko umukuru w'umudugudu yamubeshye ko Leta itajya yishyurira umuryango w'abantu barenga batanu.
REBA VIDEO UKO UYU NAWE BYAMUGENDEKEYE HANO:
Mu bibazo bitandukanye abaturage bagejeje ku bayobozi, ibyinshi wasangaga byibanda ku bavuga ko batishoboye ntibafashwe, aho hakaba harimo nk'umusaza bigaragara ko ageze mu za bukuru wakuwe klu rutonde rw'abahabwa inkunga y'ingoboka, aha umuyobozi w'akagari akaba yasobanuye ko byatewe n'uko uyu musaza ngo yashatse umugore ukiri inkumi ushobora gukorera urugo.
REBA VIDEO UKO UYU MUSAZA ABISOBANURA HANO:
Gusa muri rusange, ubuyobozi bw'akarere n'ubw'umurenge wa Runda, bwagaragaje ubushake bwo gukurikirana ibibazo by'aba baturage bigakemuka vuba na bwangu, abarenganyijwe bagafashwa gukemurirwa ibibazo vuba na bwangu.
REBA IZINDI VIDEOS Z'IBYARANZE IYI NTEKO Y'ABATURAGE N'UBUYOBOZI BW'AKARERE:
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2httvtF
via IFTTT
No comments:
Post a Comment