Caritas Uzamukunda, umubyeyi w’abana batandatu wahuye n’ihohoterwa yakorerwaga n’uwo bashakanye, arakangurura abagore n’Abanyarwanda muri rusange kudahishira ihohoterwa.
Uzamukunda yatanze ubu buhamya ubwo Umuryango utegamiye kuri Leta Haguruka watangizaga igikorwa cyo gutanga ubufasha ku bantu bahuye n’ihohoterwa mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, kizajya kinabera mu Mirenge ya Ndera na na Bumbogo mu gihe cy’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa Abagore n’abana.
Caritas uzamukunda avuga ko yahuye n’ihohoterwa kuva mu mwaka wa 1998 ubwo yagiranaga ibibazo n’umugabo we maze akajya amutoteza ari na byo byaje gutuma afata umwanzuro wo gutandukana na we.
Avuga ko yakubitwaga, akabuzwa uburenganzira ku mutungo kugeza igihe afatiye icyemezo cyo kuva aho yari yarashatse mu Mutara ajya gutura mu Karere ka Gasabo.
Uyu mugore wari umaze kugira abana batandatu aho umuto yari afite ibyumweru bibiri, umugabo we ngo yamubujije uburenganzira bwo kubabona mu gihe cy’imyaka 3 yose.
Avuga ko yaje gushakisha ubuzima mu mujyi wa Kigali akabasha kubaka inzu mu Murenge wa Kabuga ariko uyu mugabo akayimusenyeraho.
Ati « Numvaga nta gaciro mfite, nari umukene ku buryo nari mfite n’icyangombwa kibyemeza. »
Ngo yaje guhura n’umugiraneza amugeza ku muryango Haguruka hanyuma umufasha kubona abana be.
Uyu muryango wamufashije kubona abana mu mwaka wa 2006, ndetse umufasha kongera kubona inzu ye.
Ati « Kuri ubu, abana banjye barakuze, naritinyutse ndakora kandi mbere numvaga ngomba kuba umugore wo mu rugo. Mbasha kwishyurira abana banjye ngereranyije mbatangaho amafaranga agera ku bihumbi 350 ku gihembwe, nanjye meze neza. »
Asaba abandi bagore gutinyuka bakagaragaza ibibazo by’ihohoterwa bahura na byo buri munsi.
Ati « Nta mugore wari ukwiye kuba agikubitwa cyangwa ngo ahezwe ku mutungo kuko hari amategeko amurengera. Kuri ubu umukobwa azungura ku buryo bungana na musaza we, hari abanyamategeko bakurikirana ibibazo byacu ku buntu baba aba Haguruka ndetse n’abo ku turere. »
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Haguruka, Ninette Umurerwa, avuga ko abaturage bazajya batanga ibibazo bagahabwa ubufasha harimo ubwo mu mategeko, bakorerwe ubuvugizi, ubwunganizi mu mategeko ndetse n’amarangizarubanza ku bufatanye n’akarere ka Gasabo na Polisi.
Ati “Ibibazo bitangwa si byinshi kuko Abanyarwanda ntibakunda kuvuga ibibazo bahuye na byo. N’ibyo twakira akenshi hari umuntu uba watanze amakuru, cyangwa se yatungiye umuntu agatoki ati hariya baragufasha. Turakangurira abaturage kumva ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose atari ikintu cyo gushyigikira cyangwa guhishira, ubibonye wese abigeze ku nzego z’ibanze cyangwa iza Polisi.”
AIP Christophe Nshimiyimana avuga ko abantu benshi banga gutanga amakuru banga kwiteranya nyamara ngo hari nomero zagenewe guhamagaraho ku buntu mu gihe hari umuntu uhuye n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Ati “Mu gihe uri guhohoterwa mu rugo wahamagara 3512, mu gihe ari umwana uhohoterwa wahamagara 116, na ho mu gihe hari uwahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina whamagara nomero za Isange One stop Center kuri 3029. »
Mu Karere ka Gasabo, muri uyu mwaka wa 2017 kugeza mu kwezi kwa cumi habonetse ibirego 186 byo gusambanya abana, 20 byo gusambanya abagore ku gahato, guhozwa ku nkeke ni 13 na ho gukubita no gukomeretsa ni 40.
AIP Nshimiyimana avuga ko akarere ka Gasabo ari ko gakunda kuza ku isonga mu byaha by’ihohoterwa, mu gihe ngo ibiba byavuzwe ari byo bike kuko ibyinshi bizinzikwa.
Iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore itangira ku wa 25 Ugushyingo kugeza ku wa 10 Ukuboza, aho isi yose ihagurukira hamwe mu kuryamagana.
from Izuba Rirashe http://ift.tt/2AjmA0M
via IFTTT
No comments:
Post a Comment