Mu gusoma urubanza rw'ubutane hagati ya Gahongayire na Gahima, umucamanza yavuze amateka y'ibyaranze imibanire yabo, uko batandukanye umwe akajya kuba ukwe n'ibindi kugeza batanye. Yatangiye avuga umunsi bakoreye ubukwe bagasezerana imbere y'amategeko, asobanura itariki Gahongayire yaviriye mu rugo byemezwa n'urwandiko rw'umukuru w'umudugudu wa Gisimenti aho bari batuye.
Umucamanza yavuze uburyo Gahima Gabriel yareze Gahongayire Aline ko yataye urugo n'icyo kuba yarasabaga ubutane kandi na Gahongayire akaba yarabyemeye ko batandukana byemewe n'amategeko, bityo urukiko rwanzura ko bagomba gutandukana byemewe n'amategeko.
Ku itariki ya 20 Ukuboza 2013 nibwo Aline Gahongayire yasezeranye n'umugabo we Gahima Gabriel, bakoze ubukwe bw'igitangaza bwitabiriwe na benshi mu byamamare nyarwanda, barasezerana bameranywa kubana ubuziraherezo. Nyuma y'umwaka umwe nibwo hatangiye kuvugwa amakuru y'itandukana ryabo yemezwaga na Gahima Gabriel wavugaga ko ibyo kubana kwabo abona bitagishobotse, ariko Gahongayire yahise ajya mu itangazamakuru arabyamagana, ashimangira ko babanye neza nta kibazo.
Aline Gahongayire yakomeje gushimangira kenshi ko umugabo we babana ariko undi we agashimangira ko batanaherukana, kugeza ubwo muri Nzeri umwaka ushize, Aline Gahongayire yeruye ku mugaragaro ko yatandukanye n'umugabo we n'ubwo icyo gihe bari batarabona gatanya byemewe n'amategeko. Icyo gihe yagize ati: "Impamvu natandukanye na we, ni uko byanze burundu, byaranze ntabwo twumvikanye, ntabwo turi abanzi ariko ntabwo twumvikanye. Ngasanga rero, iyo udakunze ubuzima bwawe ntawe uzabugukundira, ntabwo nzahisha ibyo bintu... Hari abagabo benshi batagifite ubwo bugabo kubera abagore babo babananiye, ni byiza ko nikunda, abanyarwanda ntabwo turagira ya sisitemu (system) yo kwikunda... Ngo ndacyahisha, ngo niko zubakwa, oya! Ijuru rya mbere rizaba mu mutima wanjye hanyuma ribe ahandi. Meze neza, ndatuje, ndi umunyamugisha kandi nzi neza ko uwahoze ari umugabo wanjye Gahima Gabriel, azabona undi nanjye nzabona undi turacyari bato."
Icyo gihe ibijyanye n'uko akiri muto kandi azashaka undi mugabo, Aline Gahongayire yabigarutseho cyane, ashimangira ko mu mpera z'umwaka ushize wa 2016 ari bwo yujuje imyaka 30 y'amavuko. Yagize ati: "Ndacyari mutoya, mu kwezi kwa 12 nzuzuza imyaka 30 ariko buriya ntabwo ubungubu byihutira kuko hari ibisebe bikeneye gukira muri njye, hari n'ubundi buhamya Imana igomba kunyubakira ariko nyine ntabwo nzabaho njyenyine kuko ndi umunyamugisha, ntabwo ndi mubi Imana izampa undi... nzabona undi mugabo ntabwo nzakomeza kubaho gutya... Undi mugabo nzamushaka, ko nkiri muto se! Nkeneye kubyara, nkeneye kuba nyina w'amahanga, humura undi mugabo nzamushaka, nako ntabwo nzamushaka azanshaka."
REBA VIDEO Y'IBYO YATANGAJE ICYO GIHE BYOSE HANO:
SOMA INKURU BIFITANYE ISANO HANO:
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2juexE6
via IFTTT
No comments:
Post a Comment