Urban Boyz ititeguye gukomwa mu nkokora n'igenda rya Safi yashyize hanze indirimbo nshya

Itsinda rya Urban boyz ryamaze gushyira hanze indirimbo nshya bakoze ari babiri,kandi ryiteguye guha abakunzi baryo ibyishimo batitaye ku igenda rya Safi Madiba wabasezeye mu byumweru bitatu bishize kuko nta gahunda bafite yo kuba bamusimbuza.

Urban Boyz kuri ubu igizwe na Humble Jizzo na Nizo, basohoye indirimbo nshya bise Mfumbata, bayisohoye ari babiri gusa nyuma y'uko Safi bari bamaranye imyaka 10 kukorana mu bikorwa bya muzika yahisemo gusezera iri tsinda agahitamo gukomeza umuziki ku giti cye.

Aba basore bakimara gutandukana na Safi byari byitezwe ko nibadatandukana bagakomeza gukora umuziki bashobora kumusimbuza undi, ndetse hari n'abashyiraga mu majwi Social mula, gusa kuri ubu aba basore batangaza ko Urban Boyz nta Musimbura wa Safi bazashaka ko bagiye gukomeza umuziki ari babiri gusa ko kandi nta mpamvu nimwe ishobora gusenya iri tsinda.

Humble Jizzo na Nizzo bagize Urban Boyz, bashyize hanze indirimbo “Mfumbata”bakorewe na Producer Iyzo Pro ndetse bakaba bitegura gushyira hanze Videwo yayo.

PNG - 646.1 kb
Abantu batari bake beretse Hmble na Nizzo ko babashyigikiye mu rugendo batangiye rwo kuririmba ari babiri gusa

Ubwo Nizzo abinyujije kuri Instagram yashyiraga hanze ifoto igaragaza ko bagiye gukomeza gukora ari babiri kandi bagiye no gushyira hanze iyi ndirimbo bamaze gusohora “Mfumbata”, abantu batari bake bamwandikiye ubutumwa bugaragaza ko bishimiye kuba itsinda bakunda ridasenyutse nyuma yo kugira impungenge ko igenda rya Safi rishobora kubakoma mu nkokora baka batandukana bose itsinda rigasenyuka.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2ic9tr1
via IFTTT

No comments:

Post a Comment