Ramgopal Patel yafashe umwanzuro wo gukata igitsina n'umtwe by'umuhungu we mu rwego rwo kwirukana imyuka mibi ndetse n'imyaku amaranye iminsi.
Mu Buhinde mu gace ka Chhattisgarh, umugabo w'imyaka 39 yishe umwana we amukase igitsina ndetse anamukata umutwe mu rwego rwo kwirukana imyuka mibi nkuko yari yabitegetswe n'umupfumu wo muri ako gace.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru dailymail, Ramgopal Patel uvuga ko yari yararebejwe n'imyuka mibi agiye kuraguza umupfumu witwa Rajesh Yadav w'imyaka 19 akamutegeka gukata umwana we igitsina akoresheje umukasi na we ahitamo kubikora.
Kuri ubu ari mu maboko ya plisi aho akurikiranweho icyaha cyo kwiyicira umwana we w'umuhungu amukase igitsina agamije gushyira mu bikorwa inama yagiriwe n'umupfumu yamufasha kwirukana imyuka mibi yari ikomeje kumwugariza.
Uyu mugabo yavuze ko yatungurwaga n'ibyabaga mu rugo rwe nko kumva amadirishya y'inzu ye asakuza
Polisi yo muri aka gace ivuga ko yafunze uyu mugabo wiyemerea gukata umwana we igitsina, nyuma yo gukora iperereza bagasanga umurambo w'uyu muhungu w'imyaka 13 mu bwogero bwe.
Nyina w'uyu mwana witwa Sunita Patel w'imyaka 35, ubwo ibi byabaga yari yagiye mu murima guhinga agarutse asanga umwana we arambaraye hasi yapfuye arimo kuvirirana.
Sunita nyuma yo kubona ibi yahise ahuruza Polisi ifata umugabo we n'umupfumu wamuraguriye irabafunga.
Muri 2015, Raporo yagaragaje ko mu Buhinde abantu 135 bishwe biturutse ku kuba abapfumu bavuze ko bagomba gupfa kugirango ababishe birinde imyuka mibi, ibi biragaragaza ko iki gihugu cyasabitswe n'ubupfumu.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2Blv1Wm
via IFTTT
No comments:
Post a Comment