Ubuhinde: Yishe umuhungu we amukase igitsina ngo yirukane abadayimoni

Ramgopal Patel yafashe umwanzuro wo gukata igitsina n'umtwe by'umuhungu we mu rwego rwo kwirukana imyuka mibi ndetse n'imyaku amaranye iminsi.

Mu Buhinde mu gace ka Chhattisgarh, umugabo w'imyaka 39 yishe umwana we amukase igitsina ndetse anamukata umutwe mu rwego rwo kwirukana imyuka mibi nkuko yari yabitegetswe n'umupfumu wo muri ako gace.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Global Publishers, Ramgopal Patel uvuga ko yari yararebejwe n'imyuka mibi.

Kuri ubu ari mu maboko ya plisi aho akurikiranweho icyaha cyo kwiyicira umwana we w'umuhungu amukase igitsina agamije gushyira mu bikorwa inama yagiriwe n'umupfumu yamufasha kwirukana imyuka mibi yari ikomeje kumwugariza.

Polisi yo muri aka gace ivuga ko yafunze uyu mugabo wiyemerea gukata umwana we igitsina, nyuma yo gukora iperereza bagasanga umurambo w'uyu muhungu w'imyaka 13 mu bwogero bwe.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2AJw7yE
via IFTTT

No comments:

Post a Comment