Bamwe mu bakoreye uyu rwiyemezamirimo baganiriye n'Ikinyamakuru Ukwezi.com bagaragaje ko uyu rwiyemezamirimo wabambuye yabateye ibibazo by'urudaca birimo kwirukanwa mu mazu bari bacumbitsemo,ndetse ngo hari n'abahakuye uburwayi bw'ibihaha kubera amarangi basigaga.
Aba bakozi bagera muri 12 bavuga ko bifuza kwishyurwa amafaranga bakoreye cyane ko iyo bishyuje uyu rwiyemezamirimo ababwira ko nawe atarishyurwa n'umukoresha we ariwe nyiri iyi nyubako y'Inkundamahoro.
Mpayimana Martin wakoze muri iyi mirimo avuga ko uyu rwiyemezamirimo yamwambuye 540 000Frw.Yagize ati “Ikibazo dufite ni icy'amafaranga twakoreye Muhima Michel akatwambura tukaba tuyamwishyuje igihe kigera ku mwaka wose. Urumva twajyaga dufata amadeni ndetse n'amazu twabagamo tukaba tutarabashije kuyishyura, urumva ko turi mu bibazo bidukomereye.”
Mpayimana Martin wakoze muri iyi mirimo avuga ko uyu rwiyemezamirimo yamwambuye 540 000Frw
Hategekimana Joseph nawe wahakoze yagize ati “Nk'abantu dukoresha za compreseri dukenera kunywa amata ariko kuko batigeze batwishyura urumva ni ikibazo.Twagiye dufata amadeni utiyibagije n'ubuzima bwo muri Kigali umuntu abaho akodesha,ashaka kwishyurira abana amashuri, urumva ko ari ikibazo.Ubu turasaba ko Leta yadufasha ikatwishyuriza kuko uwadukoresheje iyo tumubajije atubwira kuzajya kwishyuza uwamuhaye akazi kuko nawe ataramwishyura.”
Rwiyemezamirimo Muhima Michel ari nawe uvugwaho kwambura abaturage yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko impamvu yamuteye kutishyura abamukoreye, ngo ni uwamukoresheje wanze kumwishyura kandi mu ibarura ryakozwe na kompanyi isanzwe igenzura ibyakozwe kuri iyi nyubako bigaragaza amafaranga yagombaga guhabwa ariko nyir'ubwite akanga kumwishyura ahubwo akamwaka ruswa.
Yagize ati “Inkundamahoro twagiranye amasezerano yo gusiga amarangi kuri iyi nyubako ariko bo baje kwanga kunyishyura amafaranga yanjye ari nacyo cyatumye mbura icyo nishyura abo nakoresheje. Nagiye kwishyuza umuyobozi mukuru maze ansaba kumuha amafaranga kugira ngo anyishyure, mbyanze amafaranga nakoreye nyabura ntyo."
Yunzemo ati “Ikibazo mfitanye n'Umuyobozi mukuru ariwe Mathias ni ikijyanye n'amafaranga nanze kumuha (Nimanye icya cumi) kandi sinifuza gukora iryo kosa ryo gutanga ruswa niba hari n'aho nigeze kurikora Imana irimbabarire.”
Rwiyemezamirimo Muhima Michel yanze gutanga ruswa yimwa amafaranga yakoreye.
Nk'uko bigaragazwa n'inyandiko Ikinyamakuru Ukwezi.com gifitiye kopi, Rwiyemezamirimo Michel avuga ko igenzura ryakozwe n'akanama gashinzwe kugenzura iyi mirimo yose yakozwe kuri iyi nyubako, ndetse n'agaciro bifite.
Aka kanama kagaragaje ko uyu rwiyemezamirimo agomba kwishyurwa milliyoni 42 z'amafaranga y'u Rwanda ariko ibi byaje kuvuguruzwa n'irindi tsinda ryashyizweho n'umuyobozi w'Inkundamahoro rigizwe n'Ushinzwe ibaruramari ndetse n'abandi bayobozi banyuranye aho baje kwemeza ko ahabwa miliyoni 31gusa ariko byose ngo bikaba byaratewe n'uko atatanze ruswa yatswe n'umuyobozzi mukuru w'inyubako.
Umuyobozi mukuru w'iyi kompanyi Inkundamahoro, Dukuzumuremyi Mathias agaragaza ko atemeranya n'ibyakozwe n'akanama gashinzwe kugenzura ibikorwa by'inyubako.Uyu muyobozi avuga ko ibyo abagize aka kanama bakoze bidakurikije amategeko.
Dukuzumuremyi Mathias abajijwe ibyo kwaka ruswa rwiyemezamirimo, yavuze ko ntayo yamwatse ariko yemera ko uyu munsi aribwo byari biteganijwe ko bari bukore igenzura ryimbitse rigaragaza neza amafaranga uyu rwiyemezamirimo yakoreye akayahabwa mazze bagakemura ikibazo cy'abaturage batari bishyurwa.
Umuyobozi mukuru w'iyi kompanyi Inkundamahoro, Dukuzumuremyi Mathius
Uyu nawe yakoze kuri iyi nyubako asiga amarangi none ngo ubuzima bwe buri mu byago.
Hategekimana Joseph nawe yasigaga amarangi ariko ntiyigeze ahembwa
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2zovSIJ
via IFTTT
No comments:
Post a Comment