Mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Munyaga, Akagari ka Kaduha haravugwa inkuru y'umuyobozi w'umudugudu wa Gishike akaba ari na we ushinzwe umutekano witwa Byiringiro Jean D'amaur wishe umunyerondo ry'umwuga witwa Kamuhire Amiel bapfa ikiyobyabwenge cya kanyanga
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku itariki 01 Ugushyingo 2017, ahagana saa tatu n'igice nkuko abaturage bo muri uyu mudugudu babitubwiye.
Intandaro y'ibi yakomotse kuri Kanyanga yafatanywe uyu Byiringiro Jean D'amour ufite imyaka 32 y'amavuko ari we muyobozi w'umudugudu akaba n'ushinzwe umutekano muri uwo mudugudu wa Gishike.
Mu ijoro ryo kuwa 31 Ukwakira rishyira tariki 01 Ugushyingo nibwo abanyerondo ry'umwuga barimo na Nyakwigendera Kamuhire Amiel wari ufite imyaka 49 bafatanye Byiringiro kanyanga ahita yiruka ariko kanyanga yo ijyanwa ku biro by'umurenge wa Munyaga ijyanweyo na Kamuhire ari na we waje kwicwa na Byiringiro azira ko yatanze amakuru ku buyobozi bw'umurenge.
Umuyobozi w'umurenge wa Munyaga Madame Chantal Mukashyaka yahamirije ikinyamakuru Makuruki ko aya makuru ari impamo ndetse anatubwira ko uyu Byiringiro yahise atoroka.
Mukashyaka yagize ati: “Ayo makuru ni yo koko hari umuturage ejo wapfuye yishwe na mugenzi we, intandaro ikaba yarabaye yuko muri iryo joro bari bafatanye uwo muturage ushinzwe umutekano mu mudugudu hanyuma iyo kanyanga barayifata bayizana k'umurenge mu gitondo (tariki 01/11). Uwayizanye ari we Kamuhire ni na we waje kwicwa,.... Ni ukuvuga ngo uwayifatanwe (Byiringiro) yaracitse nijoro aza kugaruka ku manywa mu ma saa tatu n'igice agaruka aje gushaka wa wundi wayifashe akayijyana ku Murenge.”
Agaruka ku buryo nyakwigendera yishwe na Byiringiro, Mukashyaka yagize ati: “Bamubonye (abanyerondo) bamwirutseho ngo bamufate arwana na bo arangije afata ibuye ashobore kuba yararikubise nko mu mpyiko nubwo tutarabona ibisubizo bya muganga,... yageze imbere gatoya yikubita hasi ahita apfa gutyo.”
Mukashyaka yatubwiye ko Byiringiro yahise atoroka nyuma yo kwica Kamuhire kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru akaba yari atarafatwa.
Kuba Byiringiro yari amaze imyaka ibiri ari umuyobozi w'umudugudu akaba ari na we ushinzwe umutekano icyarimwe ni bimwe mu byatumaga uyu mugabo yigira icyigenge kuko abaturage batinyaga gutanga amakuru ku bucuruzi bwa kanyanga amaze imyaka myinshi akora.
Mukashyaka yatubwiye ko nyuma y'ibi byabaye bahise bihutira gukorana inama n'abaturage mu rwego rwo kubahumuriza. Gusa hari impungenge ko abaturage bashobora gukomeza gutinya gutanga amakuru ku byaha bikorerwa muri uyu murenge bitewe nuko abayatanze bakorerwa urugomo kugeza n'aho umwe mu banyerondo yishwe.
Umudugudu wa Gishike ukunze kuragwa n'urugomo ahanini ruturuka ku businzi bw'ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga. Gitifu Mukashyaka yatubwiye ko iyi kanyanga ituruka mu Murenge wa Gasetsa w'akarere ka Ngoma uhana imbibe n'Akagari ka Kaduha ari nako kabarizwamo umudugudu wa Gishike.
Uyu Byiringiro ngo si ubwa mbere afatanywe kanyanga kuko nubundi ngo yari amaze iminsi afunguwe azira gucuruza kanyanga.
Icyo umuntu yakwibaza ni ukuntu ubuyobozi bwemera ko umuntu bazi ko akora ibitemewe na Leta akomeza kuyobora abaturage yarangiza akanahabwa inshingano zikomatanyije.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2xNm4Um
via IFTTT
No comments:
Post a Comment