Dukuzumuremyi Mathias umuyobozi mukuru w'Inkundamahoro (wambaye ishati ifite amabara y'umukara)
Mu Karere ka Nyarugenge, rwiyemezamirimo wakoze imirimo itandukanye ku mazu ya koperative Inkundamahoro ashinjwa kwambura abaturage na we akavuga ko yabitewe no kwamburwa n'umuyobozi w'iyi koperative amuziza ko yamwimye ruswa.
Abaturage bavuga ko bakoreye uyu rwiyemezamirimo wasize amarangi inyubaka ya koperative Inkundamahoro bababajwe no kuba batarishyuwe amafaranga bakoreye mu gihe kirenga umwaka gishize.
Uyu twaganiriye yagize ati :”Aya mafaranga tumaze igihe kirenga umwaka tuyamwishyuza, nijyewe wari kapita ariko uko tumwishyuje atubwira ko na we bataramwishyura jyewe andimo ibihumbi 500.”
Undi na we wemeza ko kwamburwa byamugizeho ingaruka yagize ati :”Ingaruka mbyazingizeho, ni gute umuntu amara amezi 12 atarabona amafaranga yakoreye? ubu se amazu dukodesha n'ingo dutunze ntibidusaba amafaranga? baba babona dutunzwe n'iki koko? Baturimo amafaranga menshi.”
Uyu rwiyemezamirimo witwa Muhima Michael yemera ko yambuye aba bakozi koko ariko akavuga ko yatswe ruswa na Dukuzumuremyi Mathias, umuyobozi mukuru w'iyi koperative kugirango amwishyure ayimwimye aramwambura bituma na we abura ayo yishyura abaturage.
Muhima yagize ati : ” Karera ari we Perezida w'Inkundamahoro we atanga itegeko ry'uko nishyurwa byagera kuri directeur general akabihakana kubera cya kibazo mfitanye na we. Yitwa Mathias, ni ikibazo cyerekeranye n'uko agomba kunyishyura ari uko hari icyo muhaye muri ayo mafaranga bansigayemo. Muri ba rwiyemezamirimo bose bakoze hano ni jyewe utarishyurwa, ni icya cumi mwima gusa.”
Ubwo twajyaga kureba Dukuzumuremyi Mathias, umuyobozi mukuru w'Inkundamahoro ushinjwa kwaka ruswa rwiyemezamirimo yayibura akamwambura yatwinjije mu biro bye maze ahagarika abasekirite ku muryango arangije ahamagara abantu umunyamakuru wacu na bagenzi be bari kumwe batabashije kumenya maze ababwira ko bamutabara kuko yatewe n'igitero cy'itangazamakuru.
Abanyamakuru twagerageje kumwumvisha ko tutari igitero ahubwo ko dushaka amakuru ariko yanga kubyumva ahubwo atwambura amakarita y'akazi arayajyana. Nyuma y'iminota hafi 50 twicaye mu biro bye ntawemerewe gusohoka yemeye kutuvugisha.
Gusa yavuze ko ibyo ashinjwa na rwiyemezamirimo atari byo ahubwo avuga ko uwo Rwiyemezamirimo adashoboye.
Ati: ”harimo abantu bafata amakampani batazi na management yayo, bagombye guha akazi umuntu ufite ubushobozi bwo kwishyura abakozi, ibibazo bye n'ingunyu ze yashakaga akaba aribyo atangira gukora . ubuse najya guha umuntu amafaranga kugirango ya makosa yose nyareke? ntabyo nakora niy o yanabitekereza.”
Muhima avuga ko afitiwe n'iyi koperative miliyoni 18 ngo azishyurwa ari uko yemeye gutanga ruswa kuri Dukuzumuremyi Mathias . Muhima avuga ko inzira y'ubutabera ariyo azayoboka mu gihe kumwishyura ku bwumvikane binaniranye.
Inyubako z'iyi koperative zasizwe amarangi ziherereye ahazwi nko kumashyirahamwe i Nyabugogo.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2gUKODr
via IFTTT
No comments:
Post a Comment