MNALOC yasabye gukurikirana byihuse abayobozi ba FARG

Abadepite basabye Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu gukurikirana mu gihe kitarenze amezi 6 abayobozi ba FARG bagize uruhare mu inyerezwa ry'amafaranga y'u Rwanda arenga miriyali.

Komisiyo ishinzwe gukurikirana umutungo wa Leta mu nteko ishinga amategeko tariki ya 25 Ukwakira yashyikirije inteko ishinga amategeko raporo ya bimwe mu bigo bya Leta byahombeje imitungo ya Leta.

Ikigega cyagenewe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye FARG kiri mu byagarutsweho cyane. Iki kigo cyahawe miliyari 1 na miliyoni 206 (1, 206, 000 000FRW) yo gutera inkunga imishinga itandukanye y'abagenerwabikorwa. Gusa aya mafaranga yose yarahombye ntihagira umushinga n'umwe ukorwa ngo ubyare umusaruro.

Ibi byatumye iyi komisiyo ishinzwe gukurikirana umutungo wa Leta mu nteko ishinga amategeko ikora imyinzuro igomba gushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu.

Depite Theodomile asoma iyi myanzuro yavuze ko harimo n'usaba MINALOC gukurikirana abakozi ba FARG bagize uruhare mu inyerezwa n'ikoreshwa nabi ry'aya mafaranga.

Ati: "Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu igomba gukora isuzuma ku miyoborere n'imikorere bya FARG kugirango irusheho kurangiza neza inshingano zayo, ikindi ni uko MINALOC igomba gufatira ibyemezo abari bashinzwe gucunga no gukurikirana imikoreshereze y'amafaranga ya gahunda y'iriya mishinga bagaragaweho amakosa.”

Yavuze kandi ko undi mwanzuro ari usaba nyakubahwa Minisitiri w'intebe gushyikiriza inteko ishinga amategeko raporo y'uko ibi byose byakozwe mu gihe kitarenze amezi umunani.

Abandi badepite bafashe umwanya bavuga kuri iki kibazo cya FARG bagaragaje ko bitumvikana kubona miriyali irenga y'amafaranga yose isohoka igahomba nta mushinga n'umwe ukozwe.

Depite Nyinawase yagize ati : "Iyo urebye iyi miriyali imwe na miliyoni maganabiri n'esheshatu muravuga muti harimo imishinga ya baringa hari amafaranga abantu bagiye bifatiramo ariko simbonemo umwanzuro numwe ufatika ugaragaza uko aya mafaranga agomba kugaruzwa. Niba mu turere hari abakozi bashinzwe kwiga imishinga bagatanga amafaranga akajyenda birakwiye ko MINALOC inyuze muri FARG hakwiye kugaragazwa icyakozwe muri iyi mishinga n'amafaranga yanyerejwe n'ayagarujwe ndetse n'uburyo aba bantu bafatiwe ibihano bikagaragarizwa inteko ishinga amategeko.”

Depite Manirarora na we yagize ati : "Hari aho byagaragaye ko hari amafaranga yahawe abantu batayakwiye nkaba rero jye nasaba icukumbura ku mafaranga yatanzwe na FARG aya mafaranga yahawe abatayagenewe akaba yagaruzwa.”

Depite Rutayisire ati: ”.. nagirango mbaze perezida wa komisiyi ubundi abantu basohora amafaranga bafite imishinga none nagirango mbaze perezida wa komisiyo niba warabajije umuyobozi wa FARG iyi miliyari basohoye irenga nta mishinga bari bafite? Niba Leta ishora miliyari irenga igenewe abagenerwa bikorwa ntihagire impinduka ibabaho ahubwo ugasanga amafaranga yose yarahombye ni ikihe kibazo gihari? Mwanatubwiye ko hari n'abayatwaye nonese tuvuge ko yabaye menshi bamwe barayifatira barayikoreshereza. Niba abantu bazajya basohora amafaranga gutyo gusa ntagire icyo amarira abantu ntaho twaba tugana”



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2gTIIn8
via IFTTT

No comments:

Post a Comment