Leta y'u Rwanda yatangiye gahunda y'ubwishingizi bw'amatungo

Iyi gahunda y'ubwishingizi bw'amatungo izatangirira kuri bworozi bw'inka aho nyirayo azajya ayishingira maze akayishyurira amafaranga igahabwa ikiyiranga gikozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga ku buryo n'igira ikibazo hazajya hahita hagaragara imyirondoro yayo.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubworozi muri MINAGRI Dr Théogene Rutagwenda yavuze ko iyi gahunda izatangirira mu gutanga ubwishingizi bw'inka gusa andi matungo ndetse n'ubuhinzi bikazagerwaho mu bihe bizaza.

Yagize ati “Dutangije gahunda y'ubwishingizi mu matungo ariko tuzanakomeza no mu bihingwa. Ni ubwishingizi tugiye gutangiza kugira ngo aborozi batuze batekane, bakore ubworozi bwabo bazi ko bwishingiwe.”

Dr Théogene Rutagwenda yavuze ko iki gikorwa cyatangijwe na Leta y'u Rwanda aho yanashyizemo amafaranga agera kuri 90%, ariko yongeraho ko n'aborozi bazagiramo uruhare batanga imisanzu y'ubwishingizi bw'inka zabo.

Dr Rutagwenda yavuze uturere bagiye gutangiriraho harimo 3 two mu Burasirazuza , 3 two mu Majyajyaruguru na 2 two mu Majyepfo ariko ntuma gahunda ikazakomereza mu gihugu hose.

Gutangiza iyi gahunda muri utu terere umunani byakozwe hakurikijwe uduce dufite inka nyinshi, umukamo mwinshi, amakusanyirizo menshi y'amata, ububiko bw'amata na koperative z'amakaragiro; aho icyiciro cya mbere kizajya kizatangira mu Ugushyingo uyu mwaka.

I Burasirazuba ni Nyagatare, Gatsibo na Kayonza; mu Majyaruguru ni Gicumbi, Musanze na Burera naho mu Ntara y'Amajyepfo ni Ruhango na Nyanza.

Iyi gahunda kandi izaba irimo ama Kompanyi atandukanye atanga serivisi z'ubwishingizi, aho aborozi bazajya bayagana bakagura ubwishingizi bw'amatungo yabo.

Umuyobozi w' Ikigo gifasha ba rwiyemezamirimo kugera ku mari (Access to Finance), Iyacu Jean Bosco, yavuze ko ubu byoroshye kubera ko leta izashyiramo uruhare rwayo mu gufasha abahinzi-borozi mu bwishingizi.

Yagize ati “Ubusanzwe inguzanyo zijya mu bahinzi-borozi ziracyari nkeya cyane, iyo uganiriye n'ibigo by'imari cyangwa iby'ubwishingizi, bavuga ko harimo imbogamizi, gusa hari igiye ubona izo mbogamizi ari ukuri ariko ugasanga izindi zitari ukuri; gusa iyo ubonye umuntu ushobora kukugabanyiriza ibihombo nta kabuza ko ujyamo.”

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubworozi muri MINAGRI, Dr Rutagwenda Théogene



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2lDYVlC
via IFTTT

No comments:

Post a Comment