Kigali: Wa muryango wabanaga n'ihene mu karuri wakodesherejwe inzu

Uyu muryango wabaga mu mudugudu w'Ibuhoro, akagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kimironko ubu uri mu byishimo nyuma yo gukurwa muri ubu buzima ndetse ngo barashimira itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi.

Nyuma y'inkuru zatambutse ku kinyamakuru Ukwezi.com zivuga ku gahinda umuryango w'abantu batatu barimo umukecuru n'umugabo we nawe ugeze mu za bukuru ndetse n'umwuzukuru wabo wataye ishuri kubwo kubura amikoro, kuri ubu uyu muryango wamaze kubona aho kuba binyuze mu nyubako bakodesherejwe n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Kimironko bufatanije n'akarere ka Gasabo gukura uyu muryango mu buzima bugoye wari ubayemo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Ukwakira 2017, Ubwo Umunyamakuru wa Ukwezi.com yasuraga uyu muryango mu rugo rushya bagezemo ku wa kabiri w'iki Cyumweru, bagaragazaga ko bishimiye bikomeye aho bimuriwe.

Karamage Seleverien w'imyaka 54 ari nawe mugabo w'uyu mukecuru yqshimiye byimazeyo itangazamakuru ryamubaye hafi rikamuvuganira kugeza ubwo ubuyobozi bwo hejuru bumumenye bukaza kumwitaho kugira ngo nawe abeho mu buzima bwiza nk'abandi banyarwanda.

Yagize ati “ Rwose mwarakoze kutuvuganira ubu urabona twabonye inzu yo kubamo twarishimye cyane rwose."

Uyu musaza yakomeje ashimira Perezida wa Repuburika udahwema kwita ku batishoboye anaboneraho gusaba ko yazakomeza kwita ku muryango we noneho akanabaha inzu yabo.

Ati "Muzatubwirire Perezida wacu Kagame ko tumushimira cyane kuba yaduhaye aho kuba tukava muri kiriya gishanga n'imbeho yaho, kandi twifuza ko natwe yazaduha inzu nk'abandi banyarwanda kuko n'iyi niwe wayiduhaye n'indi azayiduha.”

Karamage Seleverien w'imyaka 54 niwe mutware w'uyu muryango

Umuyobozi w'akarere ka Gasabo Rwamulangwa Stephen yavuze ko nabo babonye ahantu uyu muryango wari ubaye hadakwiye kandi ngo ni n'ikibazo kubona umuryango ubana n'ihene mu nzu nonho bakaba bari batuye no mu gishanga aho bashoboraga kugirirwa nabi.

Meya Stephen kandi yashimiye itangazamakuru riba ryabafashije kumenya amakuru y'ahari abaturage bakeneye ubufasha anavuga ko byaba ari ikibazo nk'ubuyobozi batagendeye kuri ayo makuru ngo bakemure ibyo bibazo.

Yagize ati “Urumva iyo twamenye amakuru niko kamaro k'itangazamakuru iyo rero mwaduhaye ayo makuru ikibazo cyaba ari ukutayakoresha. Turagira ngo tubashimire ko mwatumye tubimenya. Bariya baturage ahantu bari batuye nagiyeyo ubwanjye mbona bari ahantu mu gishanga umwuzure ushobora kubajyana .”

Meya Stephen kandi yakomeje avuga ko imibereho uyu muryango wari urimo yari iteye inkeke cyane ko babaga mu nzu yahoze ari ikiraro, baba bonyine kandi munzu itarimo na sima ishobora gutuma barware indwara zirimo n'amavunja.

Meya Rwamurangwa yaboneyeho gusaba inzego z'ibanze kujya bamenya uko abaturage babayeho maze bagatanga amakuru mu rwego rwo gushaka umuti w'ibibazo biba biri mu baturage.

KANDA HANO USOME INKURU BIFITANYE ISANO:Agahinda k'umuryango w'abantu 3 babana mu karuri n'ihene yitwa Mutesi - AMAFOTO

KANDA HANO USOME N'IYI:Kigali: Umuryango wabanaga mu karuri n'ihene yitwa Mutesi noneho uri mu mazi abira

Umva ikiganiro twagiranye na Meya hano: Meya wa Gasabo yatunguwe cyane n'umuryango umaze igihe ubana n'ihene mu karuri

Iyi niyo nzu uyu muryango wabagamo n'ihene yabo yitwaga Mutesi
Aha ni mu irembo winjira muri uru rugo uyu muryango wabagamo mbere
Aho uyu muryango wabaga ubu ntiwakekako higeze inzu

Aha Karamage Seleverien yinjiraga muri iyi nyubako nshya bakodesherejwe n'ubuyobozi bw'akarere bufatanije n'umurenge wa Kimironko

Iyi niyo nyubako uyu muryango uri kubamo muri iyi minsi bivugwako yishyuwe ubukode bw'amezi abiri, amafaranga 15 000Frw buri kwezi

Aha ni imbere mu nzu

Amafoto:Bunani Janvier



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2hvOa0a
via IFTTT

No comments:

Post a Comment