Inkwano ikwiye kuba inka, iyo hajemo amafaranga biba ari ikiguzi -Bamporiki

Umuyobozi wa Komisiyo y'igihugu y'Itorero Bamporiki Edouard abona ababyeyi b'iki gihe badakwiye gushakira umukiro mu bakobwa babo babakosha ibya mirenge birimo n'amafaranga kuko inkwano ari ikimenyetso aho kuba ikiguzi.

Ikibazo cy'inkwano kimaze iminsi kigibwaho impaka mu Rwanda ndetse no mu minsi ishize abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu bagaragaje ko inkwano mu Rwanda isigaye ihanitse ndetse bagaragaza ko ari ikibazo giteye inkeke mu muryango nyarwanda.

Mu bice bimwe na bimwe mu Rwanda nk'Intara y'Uburasirazuba hagaragajwe ko inkwano isigaye ihanitse kuko umubyeyi adatinya kwaka amafaranga arenga miliyoni nk'inkwano ku mukobwa.

Urubyiruko na rwo ruvuga ko ikibazo cy'inkwano zihanitse kibadindiza mu kubaka ingo kuko bituma hari abasore batinya kubaka kurambagiza kuko baba babona nta kwano babona ndetse bikanatuma hari abakobwa bagumirwa.

Bamporiki Edourda uyobora Komisiyo y'Itorero ry'igihugu nka rumwe mu nzego zishinzwe kugarura umuco n'indangagaciro mu Rwanda na we yemeza ko ababyeyi b'iki gihe inkwano bazihinduye nk'ikiguza bakagora abana bashaka kubaka ingo.


Bamporiki Edouard avuga ko inkwano ikwiye kuba inka kuko iyo hajemo amafaranga biba byahindutse ikiguzi

Mukiganiro yagiranye na MAKURUKI yagize ati :”Ubundi inkwano ni inka, mu muco wacu twubaha inka, iyo itanze amata iba itanze ubuzima, iyo uyihaye sobukwe cyangwa nyokobukwe kiba ari igihango. Ngewe nagira abantu inama yo gukwa inka! iyo ibintu bigiye mu mafaranga biba byabaye ikiguzi ariko iyo ukoye inka aba ari igihango. Jyewe rero sinajya mu by'ikiguzi jyewe njya gusaba umugore wange bambwiye gukwa inka nkwa inka.”

Yasabye ababyeyi kwikuramo uwo muco kuko uvuna abana kandi baba bagiye mu mushinga wo kubaka urugo kandi ko badakwiye kubategerezamo amafaranga mu nkwano kuko n'ubundi ayo bafite bayakoresha bita ku miryango yombi nk'abana mu rugo.

Ati :”Ubundi imiryango ikwiye kumenya ngo nta mpamvu yo kuvuna umukwe kuko umukwe aba ari umwana kandi umwana winjiye mu rwawe uba uzamukenera n'ikindi gihe, nta mpamvu rero yo kumuteza ubukene atangiye umushinga w'urugo.

Jyewe rero natanga inama y'uko umuntu ugiye gushinga urugo yajya ategura inka kuko inka ntiba ntoya ntiba nini, inka ni inka, akayijyana kwa sebukwe ati iki ni igihango tugiranye ko mbabereye umukwe, mbabareye umwana, hanyuma amafaranga n'ubundi iyo uyafite aba ari ayo kwa sobukwe aba ari ayo kwa so , buriya tugira insingano duhabwa n'umuco mwiza ko sobukwe na nyokobukwe batabaho nabi wifite ntabwo waba uri intore , papa na mama bawe ntibabaho nabi wifite, icyo gihe ntiwaba uri intore.”


Bamporiki asaba ababyeyi kutavuna abana

Kuri we ngo inkwano ni ikimenyetso si ikiguzi ati :”Ababyeyi bakwiye kumva ko aba bana baba bagiye kubaka urugo nta mpamvu yo kubatekerezamo ubucuruzi kuko inkwano ni ikimenyetso, inkwano si ikiguzi.”


Bamporiki avuga ko inkwano ikwiye kuba inka kuko ari ikimenyetso atari ikiguzi

Ubushakashatsi bwakozwe na RALC bwagaragaje ko mu ntara y'uburasirazuba ariho inkwano zihenze cyane kuko umukobwa wize akobwa inka imwe n'amafaranga hagati y'ibihumbi 800 na miliyoni imwe by'amafaranga y'u Rwanda naho umukobwa utarize agakobwa inka imwe n'ibihumbi 300.

Mu ntara y'Amajyaruguru ho ngo umukobwa wize ni hagati y'ibihumbi 500 na miliyoni imwe naho utarizi ni inka imwe y'inyarwanda cyangwa ibihumbi 150.

Mu ntara y'Amajyepfo niho byagaragajwe ko inkwano ihendutse kuko umukobwa uko ameze kose inkwano itangwa biterwa n'uko umuhungu yifite kuko umuryango w'umuhungu ariwo ugena icyo utanga bitewe n'icyo afite gusa ngo ni hagati y'ibihumbi 50 na miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda ariko ngo ho aba yajyenwe n'umuryango w'umuhungu.

Mu ntara Uburengerazuba ho umukobwa wize ni inka imwe n'ibihumbi 400. Naho utarize ni inka imwe y'inyarwanda cyangwa ibihumbi 300.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2zLLqqw
via IFTTT

No comments:

Post a Comment