Ubwiyongere bw’abamurika n’ibicuruzwa bidasanzwe ni bimwe mu bizagaragara mu imurikagurisha rya kane rya ‘Made in Rwanda’ nk’uko Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Rwanda rubitangaza.
Imurikagurisha rya kane ry’ibikorerwa mu Rwanda rizabera mu kibuga kiberamo amamurikagurisha i Gikondo hagati ya 29 Ugushyingo na 5 Ukuboza.
Eric Kabera ukuriye ishami ry’itumanaho n’imenyekanishabikorwa muri PSF avuga ko iri murikagurisha rizakurura abamurika benshi n’ibicuruzwa bishya mu buryo butari busanzwe.
Ati “Mbere abantu batekerezaga ko Made in Rwanda bigarukira gusa ku duseke n’ibindi bikoresho by’ubukorikori n’umuco, ariko ubu hazazamo inganda nyinshi zikorera mu gace kahariwe inganda i Masoro zikora ibikoresho bikomeye nka mudasobwa, moto, izifite ubuhanga mu kubaka amazu aciriritse n’ibindi.”
Kuri ubu abagera kuri 400 bamaze kwiyandikisha kuza kugaragaza ibicuruzwa byabo muri iri murikagurishwa n’abandi baracyiyandikisha kugeza ku itariki ya 12 Ugushyingo nk’uko Kabera abivuga, mu gihe umwaka ushize bari gusa 305.
Ati “Nk’urugero muri Rwanda Motorcycle Company harimo moto ya siporo igura amafaranga miliyoni 3 mu gihe umuntu ayitumije hanze amake yatanga ari miliyoni 8. Hazaza n’ikigo cya STRAWTECH kizwiho kubaka inzu mu bisigazwa by’ibihingwa kandi zikaba zihendutse.”
Avuga ko iri murikagurisha rigamije kugaragaza byuzuye ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda no guhindura imyumvire y’abanyarwanda bagikunda cyane ibyakuwe hanze kurusha ibikorerwa mu Rwanda byiza.
Ati “Turatumira Abanyarwanda bose ngo bazaze birebere banahahe, ndabizi ko bazahava bishimye.”
Emile Nsanzabaganwa, umuyobozi w’uruganda rutunganya imyumbati rwa Kinazi avuga ko amamurikagurisha y’ibikorerwa mu Rwanda abafasha cyane mu kugaragaza ibicuruzwa byabo ku bantu benshi kandi cyarimwe.
Ati “Ni n’igihe cyo kumenyana na bagenzi bacu tugahana amakuru tukanamenyana mu rwego rwo gufatanya kurenga imbogamizi tugihura na zo.”
Imbogamizi
Nsanzabaganwa avuga ko kuba ari bashyashya mu bijyanye n’inganda bakaba bahangana ku isoko n’abahamaze imyaka myinshi cyane ubwabyo ni imbogamizi.
Ati “Ku isoko duhangana n’abantu bafite uburambe cyane, bidusaba imbaraga nyinshi mu kumenyekanisha ibicuruzwa byacu no korohereza abantu kugura kugira ngo tubashe kwinjira ku isoko.”
Gusa avuga ko guverinoma yashyizemo imbaraga nyinshi mu guteza imbere gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda.
Ati “Nk’urugero hari ikigega kitwa Export Gross Fund kiri muri BRD kikanakorana n’andi mabanki kidufasha kugera ku isoko mpuzamahanga, kumenyekanisha ibicuruzwa byacu no kubona ibyemezo biba bikenewe.”
Yongeraho ko Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi (MINICOM) ibafasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe nk’ibyo gupfunyika ibicuruzwa (packaging), hakaba hari icyizere ko mu gihe gito byose bizagenda neza.
Alice Twizeye umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri MINICOM avuga ko gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yongereye agaciro ku bucuruzi bw’u Rwanda yaba imbere mu gihugu no mu ruhando mpuzamahanga.
Avuga ko guverinoma yasinye amasezerano mpuzamahanga menshi yitezweho korohereza ubucuruzi bw’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.
Ngo ayo masezerano kandi yitezweho gufasha mu kugabanya igihe n’igiciro ibicuruzwa bitwara bityo bikabasha guhangana n’ibindi ku isoko.
Abarenga ibihumbi 50 ni bo bitezweho kuzajya muri imurikagurisha rya kane ry’ibikorerwa mu Rwanda.
from Izuba Rirashe http://ift.tt/2AbAHT7
via IFTTT
No comments:
Post a Comment