Amategeko avuga iki ku bya Ben n'umugore we Agnes witeguraga ubukwe n'undi mugabo?

Icyiyonderwa: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite byanjye. Ntibikwiye kwitirirwa urwego runaka cyangwa undi muntu uwo ari wese.

Imiterere y'ikibazo (nkurikije uko nabisomye):

1. Ben na Agnes barasezeranye ariko ntibigeze babana.

2. Basezeraniye imbere y'amategeko mu gihugu cya Uganda

3. Hashize imyaka 5

4. Agnes avuga ko agiye kwikorera ubukwe n'undi mugabo kuko uwo basezeranye atigeze aza ngo babane.

5. Agnes avuga ko yashyize umukono ku masezerano yo gushyingirwa mu buryo bw'uburiganya.

6. Ben avuga ko kuba Agnes agiye gushyingirwa n'undi mugabo ari ubuhemu bukomeye ndetse ko binyuranije n'amategeko.

7. Ben avuga ko yishyuriye amashuri Agnes kuko yamufataga nk'umugore we.

Isesengura ku bibazo by'amategeko ku bivugwa hagati ya Ben na Agnes:

1. Ese Agnes na Ben koko barasezeranye byemewe n'amategeko?

Ku ruhande rumwe, ishyingirwa rya Ben na Agnes ryakozwe mu buryo bukurikije amategeko ya Uganda kandi kugeza ubu rifite agaciro karyo kuko ntawigeze abiregera ngo riteshwe agaciro ndetse nta gatanya yigeze ibaho hagati ya Ben na Agnes kuko gatanya niyo irangiza ugushyingirwa (ingingo ya 214 y'itegeko ry'Umuryango).

Icyakora, niba koko ibyo Agnes avuga ko bamusinyishije mu kigare atazi ibyo arimo, niba ari byo koko, akaba yashobora no kubitangira ibimenyetso simusiga, ugushyingirwa kwabo kwaba gufite inenge kuko ubushake bw'umwe mu bashyingiranwe bwaba bwarashingiye ku buriganya. Icyo gihe Agnes yabiregera mu nkiko za Uganda (cyangwa mu Rwanda) maze uko gushyingirwa kugateshwa agaciro kandi Agnes ashobora no kubisabira indishyi z'akababaro. Ariko kugeza ubu Agnes ni we uri muri “Weak side” kuko Ben itegeko ry'umuryango mu Rwanda riri mu ruhande rwe tugendeye ku ngingo ya 200 ivuga ku gukeka ko abashyingiranwe nta buryarya bagize. Ubwo rero umutwaro wo kugaragaza ibimenyetso by'uburyarya uri kuri Agnes.

2. Ese isezerano ryo gushyingirwa rya Ben na Agnes ryakorewe Uganda rifite agaciro mu Rwanda?

Yego, Ugushyingirwa kwabo n'ubwo kwakorewe muri Uganda gufite agaciro mu Rwanda (ingingo ya 191 y'itegeko ry'umuryango)

3. Ese Agnes ashobora gushyingirwa n'undi mugabo mu Rwanda?

Oya, Agnes ntashobora gushyingirwa n'undi mugabo hatabanje kubaho gusesa amasezerano ya mbere afitanye na Ben. Nk'uko nabivuze hejuru, ashobora kuregera urukiko rugasesa ubushyingirwe bwabo kuko bwajemo uburyarya, cyangwa agasaba gatanya mu buryo busanzwe (turabigarukaho). Ariko aramutse ashyingiwe nta na kimwe akoze azaba akoze icyaha cy'ubuharike giteganywa n'igitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda (ingingo ya 246). Nahitamo kwibanira n'uwo mugabo we mushya badasezeranye azaba akoze icyaha cy'ubushoreke (ingingo ya 247). Niba bikundanira bisanzwe ariko bakaba banyuzamo bagakora imibonano mpuzabitsina, ubwo Agnes akora icyaha cy'ubusambanyi gihanwa n'amategeko (ingingo ya 245).

4. Ese Agnes asabye gatanya na Ben yayihabwa?

Yego, Agnes asabye gatanya yayihabwa. Ashobora gushingira ku ngingo ya 218 y'itegeko ry'umuryango, igika cya 8, ivuga ko iyo abashyingiranywe batigeze babana bakamara amezi 12 nibura, byashingirwaho bagahabwa gatanya. Nk'uko twabisobanuye hejuru, Agnes ashobora no gutanga ikirego cyo gutesha agaciro ugushyingirwa kwabo ku mpamvu z'uko kwakozwe harimo uburyarya. Amahirwe ya Agnes ni uko izi mpamvu zose kuziregera no kuzitsindira bitagombera ubushake bwa Ben.

5. Ese Ben yagaruza imitungo yatanze kuri Agnes?

Oya, Ben ibyo yatanze kuri Agnes ntabwo yabigaruza kuko ugushyingirwa kwabo kugeza ubu gufite agaciro imbere y'amategeko. Ibyo yakoze yabikoreraga umugore we kandi biri no mu nshingano ze. Ikindi ni uko amafaranga yose n'imitungo Ben afite abisangiye na Agnes ku rugero rwa 50% niba barasezeranye ivangamutugo rusange. Ben amafaranga ari gukoresha si aye wenyine. Ni ay'urugo rwabo na Agnes.

6. Ese Ben yafatwa nk'uwataye urugo?

Oya, Ben ntiyafatwa nk'uwataye urugo kuko ajya kugenda yabyumvikanyeho na Agnes. Kandi ageze aho yagiye bakomeje kuvugana ndetse akanamwoherereza amafaranga. Agnes azi aho Ben ari, azi n'impamvu yagiyeyo bitandukanye n'igisobanuro cyo guta urugo giteganwa n'igitabo cy'amategeko ahana (ingingo ya 243).

7. Birasaba iki kugira ngo Agnes n'umukunzi we mushya bashyingiranwe?

Kugira ngo Agnes n'umukunzi we mushya bashingiranywe byemewe n'amategeko, birasaba ko abanza gusaba gatanya, akayihabwa cyangwa agatanga ikirego cyo gutesha agaciro ubushyingirwe bwe na Ben.

Byanditswe na: Maurice Munyentwali

Email: mauritong@yahoo.fr



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2Acvq03
via IFTTT

No comments:

Post a Comment