Mu gitondo cyo kuri uyu mwa mbere Miss Ingabire Habiba yiyerekanye yambaye umwenda wo kogana uzwi nka Bikini mu irushanwa yahagarariyemo u Rwanda rya Miss Supernational riri kubera muri Slovakia.
Mu irushanwa rya Miss Supernational u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya gatandatu, Miss Ingabire Habiba yiyerekanye yambaye umwambaro wo kogana uzwi nka Bikibi ibintu bidakunze kuranga abakobwa baserukira igihugu cy'u Rwanda mu marushanwa y'umuco.
Mu minsi ishize nibwo Miss Hirwa Honorine (Igisabo) wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Earth yanze kwambara Bikini ari na byo bamwe bavuga ko byagize uruhare mu kutegukana igihembo na kimwe muri iri rushanwa.
Habiba we yahisemo kwambara uyu mwambaro abenshi mu bakurikiranira hafi umuco Nyarwanda bavuga ko udakwiye kwambarwa n'umunyarwandakazi.
Nubwo hari abavuga ibi, hari abandi bahamya ko kwambara Bikini ufite icyo ugambiriye (uri mu marushanwa) nta kibazo kirimo, bakavuga ko ikibazo ari ukuyambara nta nyungu n'imwe ubifitemo.
Kwiyerekana kwa Habiba yambaye Bikini bisa n'ibitatunguranye kuko ubwo uyu mukobwa yahagurukaga i Kigali yabwiye itangazamakuru ko nta kintu na kimwe gishobora kumuhesha amanota atazakora kuko afite intego yo kwitwara neza muri iri rushanwa.
Mu nshuro icyenda iri rushanwa ribaye, u Rwanda rumaze kuryitabira inshuro 6, gusa abaryitabiriye mbere ya Miss Ingabire Habiba nka Uwamahoro Yvonne 2012, Miss Mutesi Aurore 2013, Umwali Neema Larissa 2014, Gisa Sonia2015, Akiwacu Colombe2016 nta numwe uraritwara.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2A8jUCK
via IFTTT
No comments:
Post a Comment