Nyuma y'uko za kaminuza za Leta zose ahujwe akagirwa Kaminuza imwe, Kaminuza y'u Rwanda (UR), nibwo hatangiye kugaragaramo uruhuri rw'ibibazo, aho abakozi bayo ndetse n'abanyeshuri batangiye kumviukana bagaragaza ko batabona bimwe mubyo bayikeneyeho.
Ubuyobozi bw'iyi Kaminuzza ariko bugaragaza ko ibi bibazo byatangiye kuyigaragaramo nyuma y'uko Guverinoma y'u Rwanda ifashe icyemezo cyo kugabanya ingengo y'imari yashyirwaga muri iyi Kaminuza.
Guverinoma y'u Rwanda yageneraga iyi Kaminuza ingengo y'imari ingana na Miliyari 26 yo kuyifasha buri mwaka, ariko guhera mu mwaka wa 2013 ibintu byatangiye kuzamba ubwo aya mafaranga bagenerwaga yagabanyijwemo 50% bakaba basigaye babagenera Miliyari 13 gusa.
Uku kugabanya ingengo y'imari y'iyi Kaminuza byateje ibibazo bikomeye kuburyo abakozi bayo batangiye guhura n'ibibazo byo kudahemberwa ku gihe, kongeza amafaranga y'ishuri ku buryo buhanitse ku biga amasomo y'ubumenyi n'ikoranabuhanga ndetse n'Ubuvuzi, kudaha abanyeshuri amafaranga yo kubafasha mu gihe cyo kwimenyereza (Stage) n'ibindi.
Dr. Rose Gasibirege, umuyobozi muri UR ushinzwe imibanire ya Kaminuza n'abayirangijemo yatangarije The New Times ko iyi Kaminuza irimo gutegura uburyo bwo gukusanya amafaranga y'inkunga mu bantu basaga 80,000 bayirangijemo,mu rwego rwo kubona amafaranga ashobora kubafasha guhangana n'ikibazo cy'ubukungu butifashe neza bafite.
Yagize ati “UR nk'umubyeyi wareze abana benshi bagakura, iki nicyo gihe cy'uko nabo bashobora kugaruka bagafasha Kaminuza yabareze ikabakuza bakaba abo baribo ubu ngubu. Kaminuza ikeneye inkunga yabo.”
Dr. Gasibirege akomeza avuga ko hari gahunda Kaminuza ifite yo kwiyegereza abanyeshuri bayirangijemo bahuriye mu muryango witwa (The Alumni Association) ndetse ngo hakaba hari gutegurwa ibikorwa bitandukanye bizatumirwamo abantu bakomeye barangije muri iyi Kaminuza, birimo ibitaramo, amamurikagurisha n'ibindi.
Dr Charles Murigande, umuyobozi wa Kaminuza wungirije ushinzwe iterambere ryayo avuga ko hari ingamba zitandukanye zafashwe mu rwego rwo gukomeza gushaka inkunga harimo gukomeza guteza imbere amasomo y'ubumenyi n'ikoranabuhanga, gukoresha neza umutungo wa Kaminuza n'ibindi.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2yZyUjT
via IFTTT
No comments:
Post a Comment