Ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda (UR) bugiye gutangiza gahunda yo gukusanya amafaranga mu mu banyarwanda bayirangijemo mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'ubukungu bwayo bumaze iminsi butifashe neza.
Kaminuza y'u Rwanda imaze iminsi ivugwamo ubukene butuma abakozi bayo n'abanyeshuri bayigamo batabona ibyo bayikeneyeho nkuko bikwiye.
Abanyeshuri bayo bakuriweho bimwe mu byo bari bagenewe nk'amafaranga abafasha mu gihe bimenyereza akazi ndetse n'abafasha mu gihe bakora ubushakashatsi busoza ibyiciro bitandukanye by'amashuri.
Mu minsi ishize nabwo abakozi bayo na bo byagiye bivugwa kenshi mu itangazamakuru ko badahemberwa igihe bitewe nuko muri Kaminuza hari ubukene.
Kuva muri 2013, Guverinoma y'u Rwanda iherutse gufata icyemezo cyo kugabanya ingengo y'imari ishyirwa muri Kaminuza ku kigero cya 50%.
Dr. Rose Gasibirege, umuyobozi muri UR ushinzwe imibanire ya Kaminuza n'abayirangijemo yatangarije The New Times ko kaminuza igiye gutangiza gahunda zitandukanye zo gukusanya amafaranga mu bantu basaga 80,000 barangije muri UR kugirango bayifashe guhangana n'ibibazo by'ubukungu butifashe neza.
Dr Gasibirege avuga ko Kaminuza y'u Rwanda idakwiye gukena kandi ifite abantu bayirangijemo bashobora kuyitera inkunga bakayitura ubumenyi bayikuyemo bubafasha kuba babayeho neza.
Ati: "Nk'umubyeyi umaze kugira abana benshi, iki ni cyo gihe ngo bafashe kaminuza barangijemo, bararezwe none ubu byatumye baba abo baribo, ubu rero umubyeyi wabo akeneye inkunga yabo."
Dr. Gasibirege avuga ko mu gukusanya ayo mafaranga hazategurwa ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro bizatangirwa ku mashami atandukanye ya Kaminuza bitanzwe n'abayirangijemo. Hari kandi ibindi bikorwa bizakorwa birimo ibitaramo bigamije kuzamura impano, Gutegura amamurikagurisha azatumirwamo abashoramari barangije muri UR, n'ibindi bikorwa bigamije gutuma UR yiyegereza abayirangijemo.
Kwishyuza abarangije muri UR amafaranga yo kwinjira mu muryango w'abayirangijemo nabwo ngo ubundi buryo iyi Kaminuza izabasha kwinjiza amafaranga. Uyu muryango w'abarangije amashuri muri UR watangiye muri Werurwe uyu mwaka ukazaba unarimo ababa hanze y'u Rwanda bayizemo.
Dr Charles Murigande, umuyobozi wa Kaminuza wungirije ushinzwe iterambere rya kaminuza avuga ko mu zindi nzira zizakoreshwa harimo gukoresha neza umutungo wa Kaminuza, no gukomeza guteza imbere amasomo y'ubumenyi n'ikoranabuhanga kugirango Leta ikomeze kuyitera inkunga.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2gUMqkb
via IFTTT
No comments:
Post a Comment