Umukecuru Ranguida w'imyaka 100 yishimiye kwambara inkweto bwa mbere ejo agiye guhabwa inzu na leta

Umukecru Ranguida Mukamusoni wo mu murenge wa Gikomero mu kagari ka Munini yanejweje no kwambara inkweto bwa mbere ngo n'ubwo ibirenge byabyimbye.

Uyu mukecuru kuri uyu wagatandatu tariki ya 30 Nzeli nibwo yahawe inzu na leta yo kubamo atuzwa mu mudugudu w'ikitegererezo.

Uyu mukecuru avuga ko afite imyaka 100 kuva yavuka ngo yaratarambara inkweto na rimwe mu buzima bwe.

Kuwa gatanu tariki ya 29 Nzeli bucya ahabwa inzu mu mudugudu w'ikitegererezo wubatswe mu murenge wa Gikomre ngo nibwo yambaye inkweto bwa mbere.

Aganira na Makuruki yagize ati :”Ubu kumva mvutse nambaye inkweto ejo n'ubwo najyaga nyuzamo nkajya ku murenge ubundi ntazo niguriraga sinarimbishoboye ni umukobwa wange wazinguriraga ejo ni ubu nzambaye kuva navuka rwose.”


Uyu mukecuru avuga ko ari ubwa mbere yambaye inkweto

Mu masaha izi nkweto macye zari zimaze mu birenge bye ngo zamubyimbishije ibirenge ariko ngo arashimira Perezida Kagame wamutuje ahantu heza akaba anambaye inkweto bwa mbere mu buzima bwe.

Ati :”Dore reba ntubona uko ibirenge byabaye byabyimbye ndumva byaremereye, ariko ndinshimye Perezida wacu arakabaho arakaramba dore ibyo aduhaye.”


Ibirenge byarabyimbye kubera kwambara inkweto

Uyu mukecuru yavuze ko inzu yahawe yayisanzemo ibintu byinshi ati :”Ese ugirango ndabizi nabonyemo ibishyimbo mu gafuka, harimo na kawunga ni intebe nabonye n'umuceri, n'igitanda ni byinshi . Nabyakiriye nishimye nubwo nta maguru mfite nta n'amatako narandutsemo cyarea ibi sinarimbizi sinigeze mbimenya ariko ejo gitifu yarambwiye ngo yewe ngwino tuguhe inzu ni uko mbona ndaye aha. “


Mukecuru Ranguida ahagaze imbere y'inzu yubakiwe

Uyu mukecuru yiyongreye ku yindi miryango 63 yatunjwe muri uyu mudugudu wubatswe mu murenge wa Gikomero mu karre ka Gasabo.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2xQYqsj
via IFTTT

No comments:

Post a Comment