Nikuze Violette( izina twamuhimbye kubera umutekano we) ubu ni umugore w'imyaka 28 avuga ko yasambanyijwe ku ngufu agaterwa inda akiri muto bigatuma akuramo ibibazo byaciye akarongo ku iterambere ry'ubuzima bwe.
Uyu mukobwa avuga ko atuye i Bumbogo mu karere ka Gasabo, atunzwe n'ibiraka bya macyeya akora buri munsi birimo nko kuvomra abantu no kubamesera imyambaro.
Avuga ko abayeho mu buzima bumugoye buturuka ku ihohoterwa ryo gufatwa ku ngufu yakorewe akiri umwana mutoya w'imyaka 15.
Avuga ko yoherejwe mu rugo rw'umuturanyi wari umaze kubura umukozi kumufasha kurera umwana, gusa uwo nyir'urugo ngo yari afite murumuna we wigaga mu mashuri yisumbuye.
Uyu muhungu wari umunyeshuri ngo ni we wamufashe kungufu anamutera inda. Aganira na Makuruki yatangiye atubwira uko byatangiye agira ati :” yaraje ansanga mu cyumba aho nararaga arambwira ngo arashaka ko muha ndanga, ashaka gusyiraho ingufu turagundagurana cyane ariko agezeho abona murushije imbaraga ubundi amvuma mu maso aragenda ariko arambwira ngo mwiraseho ngo azanyereka.”
Yakomeje agira ati :”Nyuma rero yaje kugaruka avuye ku ishuri niba ari ibintu yari yize simbizi ariko hari undi muhungu bari barazanye mu rugo mu kiruhuko. Ubwo rero umunsi umwe twari mu rugo nijoro uwo mugabo wo mu rugo ntiyari ahari nari ndi kumwe n'umugore we yari atwite inda nkuru y'amezi nk'umunani twari turi guteka.
.....Wa muhungu na mugenzi we bari baryamye, igihe rero cyarageze dutegura ku meza kuko rero nabaga mfite uturimo twinshi nabaga nkora babahungu baraje kumeza nsanga bariye banansukiye icyayi mu gikombe. Naho ubwo yari yashyizemo ibintu bisinziriza ntabizi, Ubwo ndakinywa nkimara gusomaho mpita nsinzira, ngo nkimara gusinzira yahise yitanguranwa aravuga ngo ni mumureke ni umunaniro aba yakoze imirimo myinshi ahubwo reka mujyane kuryana."
......Wa mu mama rero kuko na we yabaga ananiwe kuko yari anatwite yahise ajya kuryama wamusore anjyana mu cyumba yararanagamo na wamugenzi kuko ubanza bari babiziranyeho we ajya kuryama mu kindi cumba. Ubwo rero yahise ankorera ibyo ashaka byose nsinziriye nakangutse numva ndikubabara cyane munda n'amatako hose nkajya ntaka akambwira ngo ubundi se ko uri igicucu ubwo urataka ngo bakumve ngo ngaho se ceceka vuba."
Avuga ko nyirurugo aje yatunguwe n'ibyabaye ariko ngo aramwihanganisha ndetse nyuma banamujyanye kwa muganga basaga aratwite. Avuga ko nyuma yahise yoherezwa iwabo umuhungu na we agakingirwa ikibaba kuko yari uwo mu bakire.
Gusa avuga ko nyuma y'imyaka 3 abyaye yaje kubana n'uwo musore ariko ngo akajya asinda cyane akarwana mu kabari akaza amubwira ko ateye abantu ibyuma.
Uyu mukobwa avuga ko yaje kubona ubwo buzima bugoye kandi buteye ubwoba ahitamo gutandukana n'uwo mugabo ariko bamaze kubyarana undi mwana wa kabiri.
Avuga ko ubu abayeho mu buzima bumugoye atizeye ahazaza he kandi ibi byose byaramubayeho ari umunyeshuri wiga mu mwaka wa 2 w'amashuri yisumbiye ibyo kwiga bihita birangirira aho.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2fD9hfN
via IFTTT
No comments:
Post a Comment