Kuwa Kane tariki 26 Ukwakira 2017, mu masaha y'umugoroba, nibwo Safi yahagurutse mu Rwanda ari kumwe na Meddy berekeza mu gihugu cya Uganda, aho byavugwaga ko Safi aherekeje Meddy ariko nyuma gato ku rubuga rwa Instagram rwa Safi yashyizeho ifoto ari kumwe na Meddy atangira kugaragaza ko hari ukundi kuri abantu batamenye.
Kuba ubwo byatangiye kuvugwa ko Safi arimo gufatana na Meddy amashusho y'indirimbo yabo nshya, ndets Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagerageje kwandikira Safi tumubaza niba ari byo koko ariko ntiyasubiza, nyuma tugerageza kuvugana n'umwe mu nshuti za hafi za Safi atwemerera ko Safi ari muri Uganda kandi yagiye gukora indirimbo na Meddy, ndetse ko amashusho na Audio (amajwi) byose ari ho azabikorera.
Kuri iki cyumweru tariki 29 Ukwakira 2017 ni bwo Shasha Yrybz urimo gutunganya amashusho y'indirimbo Safi na Meddy barimo gukora, yashyize hanzi ifoto ari kumwe na Safi na Meddy yandikaho ubutumwa kuri Instagram yerura ko Safi agiye gukora muzika wenyine. Yagize ati: "Uyu munsi nari kumwe n'abahanzi bakomeye mu Rwanda Safi na Meddy, komereza aho Safi muri uru rugendo utangiye rwo kuririmba ku giti cyawe, ikirere niryo herezo".
Mu kiganiro ‘KT Idols' gitambuka kuri KT Radio, Nizzo yagaragaje kutishimira ibi bikorwa bya mugenzi we aho yagize ati: "Safi arimo gusenya itsinda bucece bitewe n'ibyo bikorwa yatangiye gukora atatumenyesheje kandi dusanzwe dukorana nk'itsinda mu kazi k'umuziki."
Nizzo yakomeje avuga ko Safi yakavugishije ukuri akababwira niba atagishaka gukorana nabo mu itsinda akareka gukora yihishe. Yagize ati “Safi navugishe ukuri atubwire niba ashaka kuva mu itsinda, areke gukora yihishe kuko ibyo arimo nta handi biganisha uretse gusenya itsinda, muri make ni ibikorwa bisenya itsinda bucece. Njyewe icyo mbona ni uko Safi yatubwiza ukuri agasezera mu itsinda ubundi natwe tugasigara dukora tuzi ko turi babiri."
Uyu musore yahamije ko we na Humble Jizzo basigarana itsinda kandi ngo ryakora neza rikagumana igikundiro rifite nta guhungabana habe na gucye .
Humble Jizzo nawe mu minsi ishize yaciye amarenga y'iri senyuka aho yanditse amagambo kuri Instagram ye ariko asa nk'uzimiza. Yagize ati “Twahereye hasi kugeza tumenyekanye ariko ubu igitangaje ni uko twananiwe gukomeza gusigasira icyo twubatse.”
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2yVBR7g
via IFTTT
No comments:
Post a Comment