Abaturage baturiye uyu mugezi watoraguwemo nyakwigendera baganiriye n'Ikinyamakuru Ukwezi.com bavuze ko ashobora kuba yaragiye muri iki kirombe agiye gucukura amabuye y'agaciro mu buryo bwa rwihishwa (agiye kuyiba) maze yagera imbere mu cyobo akabura umwuka.
IP Innocent Gasasira, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko amakuru y'iboneka ry'uyu murambo yamenyekanye muri iki gitondo mu gihe uyu mugabo yari yarabuze Tariki 26 Ukwakira 2017, gusa ngo kugeza ubu iperereza rikaba ryatangiye mu gihe umurambo wajyanywe kwa muganga gukorerwa isuzuma.
Yagize ati “Uyu murambo watahuwe n'abantu bari bagiye gucukura amabuye y'agaciro ariko mu buryo butemewe (bivuze ko bari bagiye kuyiba) rero nibo bahise basangamo uyu murambo batabaza inzego z'umutekano hanyuma umurambo uvanwamo ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu rwa nyakwigendera.”
IP Gasasira kandi yagarutse ku kuba uyu mugabo yarapfuye mu buryo bwo kujya gucukura amabuye y'agaciro rwihishwa agahera mu kirombe, gusa ngo iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri nyako ku cyaba cyaramwishe.
IP Gasasira kandi yaburiye abaturage ko bakwiye kwitwararika bakamenyako gucukura amabuye utabiherewe uburenganzira n'ibikoresho byabugenewe bakwiye kubyirinda kuko bibashyira mu kaga gakomeye.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2yYflrQ
via IFTTT
No comments:
Post a Comment