Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu n’ubw’abaturage mu cyumweru gishize rwasabye u Rwanda kubahiriza uburenganzira bwa Leon Mugesera ufunze azira kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’aho abunganizi be mu mategeko bakomoka muri Canada batangiye ikirego bavuga ko umukiriya wabo abangamirwa. Ni mu gihe Urwego rw’igihugu rw’amagereza rwo ruvuga ko Mugesera afite uburenganzira bwe nk’abandi bagororwa bose.
Uru rukiko kuri uyu wa kane ushize ngo rukaba rwarategetse ibyo bifuzaga byose nk’uko byemezwa na David Pavot.
Uyu muyobozi w’ibiro by’ubufasha mu by’amategeko mpuzamahanga bya Kaminuza ya Sherbrooke akaba yafashe iki cyemezo cy’urukiko nyafurika rw’uburenganziira bwa muntu nk’intsinzi ya mbere y’uruhande ruharanira uburenganzira bw’ibanze bwa Leon Mugesera.
Leon Mugesera wahoze utuye mu mujyi wa Quebec muri Canada mbere yo kugarurwa mu Rwanda mu 2012, aremeza ko afashwe nabi aho afungiye kandi adahabwa ubutabera.
Ku bufasha bw’abanyeshuri babarirwa muri 30 ba kaminuza ya Sherbrooke, David Pavot ndetse n’abunganizi be mu mategeko, Geneviève Dufour na Philippe Larochelle, bashyikirije Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu n’ubw’Abaturage ikirego mu izina rya Leon Mugesera basaba ko kubangamira uburenganzira bwe bihagarara.
Mu cyemezo cyarwo cyo kuwa kane, itariki 28 Nzeri 2017, uru rukiko rukaba rwarasabye Guverinoma y’u Rwanda guha Leon Mugesera uburenganzira bwo kubonana n’abunganizi be, kwirinda ibikorwa byose byamugiraho ingaruka ku mubiri no mu mutwe no ku buzima bwe, ndetse no kumwemerera kubonana n’umuryango we.
Kuri iki, Bwiza.com yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda ivugana n’umuvugizi warwo, CIP Hillary Sengabo maze mu magambo macye agira ati: “Ntabwo yigeze yimwa uburenganzira bwe.”
Abajijwe icyo aba bunganizi ba Mugesera baba bashingiraho bavuga ko uburenganzira bwe bw’ibanze butubahirizwa, Sengabo yavuze ko n’abo bbunganizi be atabazi akomeza agira ati: “Uwo nzi ni Mugesera kandi afashwe neza nk’abandi bagororwa ubwo abavuga ibyo mwababaza aho babikura”.
Nubwo uyu mwanzuro atari icyemezo cyimbitse cy’ikibazo, ngo uri mu rwego rwo kugaragaza ko hari uburenganzira bwa muntu bw’ibanze bwa Mugesera bwahonyowe kandi bikaba byihutirwa ko afatwa neza. Umwanzuro wa nyawo w’urukiko ukaba utegerejwe byibuze mu gihe cy’umwaka n’igice n’ibiri nk’uko iyi nkuru dukesha lapresse.ca ikomeza ivuga.
Nyuma y’uyu mwanzuro, umugore wa Leon Mugesera, Gemma Uwamariya ukiba muri Canada, yatangaje ko umuhaye icyizere gikeya, mu gihe umukobwa we, Carmen Nono we yavuze ko se yajyaga ababwira ko inzira y’ubutabera ishobora kuba ndende ariko bazabugeraho.
Leon Mugesera yakatiwe igifungo cya burundu mu mwaka ushize nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukangurira abantu gukora jenoside.
Kuri ubu, u Rwanda rufite iminsi 15 bwo gushyikiriza Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu n’ubw’Abaturage, raporo y’ingamba ruzaba rwafashwe zo gushyira mu bikorwa ibyo rwasabwe. Nyamara ariko, ngo u Rwanda rutari ruhagarariwe mu rukiko rushobora no kwirengagiza ibyo rwasabwe.
Impamvu ikaba ari uko nta muntu wemerewe gutegeka ibihugu bigize urukiko kubaha ibyemezo byarwo nk’uko bisobanurwa na Julia Grignon, umwarimu w’amategeko muri kaminuza ya Laval ndetse akaba umuyobozi wungirije w’ikigo cy’ubushakashatsi mu nzego zitandukanye kuri Afurika no mu burasirazuba bwo hagati.
Kuba kandi ngo uru rukiko rusa nk’aho rukiri rushya, ububasha bwarwo ntiburagira uburemere nk’ubw’urukiko nkarwo rw’u Burayi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2xKAGqC
via IFTTT
No comments:
Post a Comment