Hashize iminsi bivugwa ko umuhanzikazi Rihanna ari mu rukundo n’umuherwe ukomoka muri Arabia Saudite witwa Hassan Jameel, gusa muri iyi minsi iby’urukundo rwabo byari bimaze iminsi bisa nk’aho bitakivugwa, ndetse bamwe baratangiye gutekereza ko batagikundana.Gusa nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Sun ngo aba bombi bongeye kwerekana ko urukundo rwabo rugihari,ubwo bagaragaraga bari kumwe bagirana ibihe byiza.
Amakuru avuga ko Rihanna na Hassan Jameel bagaragaye mu ijoro ryo kuwa gatanu w’iki cyumweru turimo gusoza, mu mujyi wa London mu Bwongereza , aho bari basohokanye muri restaurant yitwa “Park Chinois Chinese restaurant” basangira amafunguro yo ku mugoroba. Ibi bikaba byaratumye benshi bongera kwemera ko aba bombi bagikundana kandi ko urukundo rwabo rumaze bushinga imizi dore ko Rihanna amaze iminsi ari mu Bwongereza mu rwego rwo kubagarira urukundo rwe n’uyu muherwe.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2xHbyB1
via IFTTT
No comments:
Post a Comment