Nyamagabe: Gitifu yakatiwe imyaka irindwi ku bwo kurangiza nabi imanza za gacaca

Ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri, urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwasomye urubanza ubushinjacyaha buregamo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kigeme, Nkundimana Noheli. Ashinjwa kurigisa amarangizarubanza ya gacaca yari ashinzwe kurinda, no kurangiriza imanza abataraziburanye aho kwishyuriza abazitsinze. Nyuma yo guhamwa n’icyaha, yahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga miliyoni eshatu z’u Rwanda.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa yari asanzwe afunzwe, azira gucunga nabi gahunda ya Girinka no kunyereza umutungo wa rubanda.

Ni urubanza ubushinjacyaha bwaregewe na bamwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Nyamagabe, bakaba baraburanye indishyi ku mitungo bangirijwe bakazitsindira, nyamara amadosiye amwe akarisigiswa, imanza zimwe zikarangirizwa abataraziburanye.

Abareze barimo Rurangwa Boniface, Karanganwa Pierre, Mukanyarwaya Belia, Mukarusagara Alphonsine na Mukankusi Phoibe.

Mu isomwa kandi, umufatanyacyaha Nkurunziza Emmanuel na we yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu, na we akazatanga ihazabu ya miliyoni eshatu, ariko we ari hanze.

Yishyuje imanza ataburanye

Uyu Nkurunziza yigize umuhungu wa Munderere  Francois wari umucuruzi mu mujyi wa Gikongoro akaza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abifashijwemo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gasaka n’ubw’akagari ka Kigeme,  Nkurunziza yahawe indishyi ku mitungo ya Munderere yangijwe.

Umwe mu bamwishyuye ni umucuruzi na n’ubu ucururiza i Nyamagabe, Harindintwari Felesiyani (alias Rukara) wamuhaye asaga miliyoni enye, ngo yanafashe miliyoni icyenda za Hakizimana John wari wubatse inzu mu kibanza cyari icya Munderere Francois, uwo Nkurunziza yita se.

Nk’uko bitangazwa na Mukankusi Phoibe, mushiki wa Munderere, Nkurunziza ashyigikiwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gasaka, yagurishije imirima ya Munderere igera kuri 13 n’amashyamba atandatu.

Uyu Mukankusi Phoibe, niwe waburanye imanza zose z’ibyangijwe kwa Munderere, akaba ari na we wari ubyemerewe ku bubasha yahawe n’urukiko.

Ngo Nkurunziza yashatse ibyangombwa by’uko ari mwene Munderere arabibona, niko guhabwa indishyi kandi atari azwi mu muryango mbere y’urupfu rw’uwo yita se, kandi akaba ataranagaragaye igihe uwakabaye nyirasenge Mukankusi yaburanaga n’abamwiciye umuryango.

Irigiswa ry’amadosiye, harimo n’iya Majyambere

Uyu Mukankusi kandi avuga ko hari andi marangizarubanza yishyuwe abandi bantu bataburanye, amadosiye akaba yaragiye atangwa na Gitifu.

Ati, “Nigeze kujya ku kagari ka Kigeme, nsanga uwitwa Saverina afite amarangizarubanza yanjye, ndayamwambura Gitifu Noheri antsindagira ibihumbi 53 mbanza kuyanga. Mpamagaye MAJ(ushinzwe ubufasha mu mategeko) arambwira ngo ninyafate”.

Mu madosiye yabuze, harimo iy’umuherwe Hategekimana Maritini (alias Majyambere) ufite Hotel Goldon Monkey mu mujyi wa Nyamagabe rwagati. Uyu Majyambere ubu afungiye muri imwe mu magereza y’i Kigali, hamwe n’umufatanyacyaha we Capiteni Bayisenga Janvier.

Aba bombi ngo bagombaga kuriha amafaranga asaga miliyoni 130, ariko uyu Mukankusi yagiye ku kagari abura aya marangizarubanza.

Ubwo muri Kamena 2017, Bwiza.com yamusangaga ku biro bya CNLG (Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside) yaje gusaba amarangizarubanza y’umwimerere, Mukankusi  avuga ko atazi niba ba Majyambere na Bayisenga barishyuye cyangwa batarishyuye, cyane ko ngo bafite ubushobozi.

Ati, “Dosiye zabo zishobora kuba zararigishijwe cyangwa barishyuye undi muntu. Nimbona umwimerere, nzajya kubaza uko bimeze”.

Mukankusi wari witabiriye isomwa ry’urubanza, avuga ko atanyuzwe ngo kuko bamuriye amafaranga menshi mu manza yahirimbaniye aburana nyamara zikarangirizwa abatari we.

 Nkurunziza Emmanuel  utari afunzwe,  inzego z’umutekano zabwiye Bwiza.com ko zihita zimuta muri yombi, ariko kuri iki cyumweru hari abavuga ko bamubonye atwaye imodoka minibisi ya murumuna we.

Uko bisanzwe nyuma yo gusomerwa, ababuranyi baba bashobora kujurira mu minsi 30. Ubwo Nkurunziza wari usanzwe ari hanze ashobora kujurira ntabe agifunzwe, nk’uko bisobanurwa na Me Manirafasha Jean Paul. Agira ati, « Urubanza ntiruraba ntakuka, kuko hakiri iminsi 30 yo kujurira. Nirangira urubanza ruzaba itegeko, abarufitemo inyungu bateze ‘kashe mpuruza’, maze basabe inzego z’umutekano kumuta muri yombi”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2xRUyaP
via IFTTT

No comments:

Post a Comment