Mu byo dukora byose, mu bo dukorana harimo ba Yuda Isikariyoti-Perezida Mugabe

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe aherutse gutangaza ko mu bo bakorana mu bijyanye na politiki harimo abagambanyi ndetse banakunda amafaranga, abo yise ba Yuda isikariyoti uvugwa muri Bibiliya.

Perezida Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko, yatangaje ibi mu muhango wi gusezera ku munyamuryango w’ishyaka Zanu Pf uherutse kwitaba Imana, aho mu ijambo rye yavugiye muri uwo muhango yanasabye abarwanashyaka be kurya bari menge kuko muri bo harimo ba Yuda.

Muri uwo muhango, Muzehe Mugabe yagize ati “muri twe harimo abameze nka wawundi Yesu yavuze ubwo yasangiraga n’intumwa ze bwa nyuma, aho yavuze ko hari uri bumugambanire.”

Ba Yuda Isikariyoti bari muri twe, turasangira kandi turahorana.”

Ni mu gihe abanyepolitiki batari bacye mu gihugu cya barimo abo mu ishyaka riri ku butegetsi, abo batavuga rumwe, abo mu muryango we n’abandi bamaze igihe bamushyiraho igitutu ngo atangaze uwushobora kumusimbura ariko na nubu akaba ataramutangaza.

“Hari abashaka kunkura ku butegetsi kandi naratowe n’abaturage, ubutegetsi buriho ni ubwa bo, umunsi nugera nzavuga nti mwarakoze abo mu muryango wa Zimbabwe, none dore nimuhitemo unsimbura, ariko mu gihe ibyo bitaraba, ni njye uri kuri uwo mwanya.”-Mugabe

Robert Mugabe uri ku butegetsi guhera mu 1988, yigeze gutangaza ko azayobora Zimabwe kugeza ku ndunduro ndetse ko aramutse avuye ku butegetsi nta kandi kazi yabasha gukora.

Umugore we, Grace Mugabe, we yabanje kumashyigikira akajya avuga ko umugabo we agikomeye ndetse ko nanapfa n’umurambo we uzakomeza kuyobora.

Ibi si ko byaje gukomeza kuko amakuru aherutse gutangazwa avuga ko hagati ye na Perezida wungirije hagomba kuzavamo usimbura Perezida Mugabe ariko uwo muntu nyir’izina akaba ataratangazwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2xQ9Axs
via IFTTT

No comments:

Post a Comment