Minisitiri Uwacu yagaragaje uko Amavubi azungukira ku kibuga Skol yubakiye Rayon Sports

Minisitiri wa Siporo n'umuco, Uwacu Julienne yashimiye uruganda rukora inzoga rwa Skol kubera ikibuga cy'imyitozo bubakiye Rayon Sports ndetse ngo n'ikipe y'igihugu Amavubi izacyungukiraho kuko ishobora binyuze mu kuhakorera imyitozo.

Iki kibuga cyatashywe ku mugaragaro imbere y'abatoza na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports, Minisitiri w'umuco na siporo Uwacu Julienne n'umuyobozi w'umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu Busabizwa Parfait ni bo bari bahagarariye Leta y'u Rwanda muri iki gikorwa.

Iki ni ikibuga cy'ubwatsi cyubatswe n'inzobere zo muri Afurika y'epfo, ni ikinuga cya kabiri mu Rwanda gifite ubwatsi bw'ubuterano nyuma ya sitade nkuru y'igihugu (sitade Amahoro).

Minisitiri Uwacu yavuze ko iki kibuga ari inyungu kuri siporo y'u Rwanda ndetse ngo n'ikipe y'igihugu izabyungukiramo.

Ati :”Ni ikintu twashimye kandi twumva kije kunganira ibindi bibuga, ntabwo turagira ibihagije. Kuba rero tubonye ikingiki ni ibintu byiza cyane twishimiye. Iiki kibuga kizakoreshwa n'amakipe menshi muri ayo n'ikipe y'igihugu ishobora kugikoresha cyane ko ari ikibuga kiriho ubwatsi bw'ubuterano, hari ubwo usanga bitatworohera kubona ibibuga byinshi by'imyitozo igihe dutegura umukino abakinnyi baco bazakinira ku kibuga cy'ubwatsi bw'ubuterano ubwo rero yaba ari ikipe y'igihugu ndumva ari igikorwa remezo kizadufasha twese.”

Minisitiri Uwacu Julienne yavuze ko abashoramari batarabona ko gushora imari muri siporo harimo inyungu ariko ashimira uruganda rwa Skol rwabibonye ndetse anakangurira n'abandi kuza muri siporo bagashoramo imari kuko harimo inyungu.

Umwe mubayobozi bagize itsinda riri kuyobora Rayon Sports mu nzibacyuho Ngarambe Charles yavuze ko iki kibuga kizafasha ikipe yabo.

Ati :”Mbere na mbere nabanza gushimira Skol kuko mu bibazo twari dufite twari dufite ikibazo cy'aho dukorera imyitozo kandi hari n'inyubako zindi twakoraga umwiherero buri gihe tukajya mu mahoterli ariko ubu turishimye cyane. Ubundi twari dutegereje ko bagitaha ku mugaragarao ubu igisigaye natwe nukwitegura mu gihe gito tuzabagezaho uko tugiye gutangira ni inyungu kuri twebwe ni inyungu ku bakunda umupira ariko cyane cyane kuri Rayon Sports.”

Yavuze ko bajyaga bakora imyitozo mu masaha mabi kuko Kiyovu Sports yavaga mu kibuga bakoreragaho itinze. Mu masezerano Ngarambe yavuze ko bafitanye na Skol ngo ni uko iki kibuga kizajya gikorerwaho imyitozo na Rayon Sports nkuru ndetse n'ikipe yabo y'abana ngo kuko muri aya masezerano harimo n'amafaranga Skol izajya itanga afasha ikipe y'abana.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2kfXrxd
via IFTTT

No comments:

Post a Comment