Kigali: Umuryango wabanaga mu karuri n'ihene yitwa Mutesi noneho uri mu mazi abira

Tariki 16 Ukwakira 2017, Umunyamakuru wa Ukwezi.com yasuye bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kimironko by'umwihariko abatuye mu tugari twa Nyagatovu na Kibagabaga ari nabwo twasangaga umukecuru witwa Mukamuyango Gelardine uvuga ko afite imyaka irenga 60 ariko nawe atibuka neza umubare nyawo, akatubwira agahinda gakomeye afite n'umuryango we aho abana n'umugabo we nawe ugeze mu za bukuru udafite imbaraga zo gushakisha ndetse n'umwuzukuru wabo nawe wataye ishuri kubwo kubura amikoro.

Uyu mukecuru kandi yatubwiye ko bavuye mu karere ka Karongi muri 2009 baje gushakisha ubuzima i Kigali bahagera naho bigakomeza kwanga cyane ko batagiraga aho kuba, nyuma baza kugobokwa n'umugiraneza witwa dogiteri (Docteur) wabahaye inzu yororeragamo inka mu gishanga nyuma ngo inshuti n'abavandimwe bakaza kubafasha kuyisana.

Ubwo twakoraga inkuru (Kanda hano uyisome :Agahinda k'umuryango w'abantu 3 babana mu karuri n'ihene yitwa Mutesi - AMAFOTO) ivuga kuby'aka gahinda k'uyu muryango, twavuganye ku murongo wa telefone n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Kimironko ushinzwe irangamimerere, atubwira bo bagiye gukurikirana bakareba koko niba uyu mukecuru akwiye gufashwa kuvanwa muri aka karuri kubatse mu gishanga.

Gusa ibi byaje kugera ubwo bamwe mu baturanyi baje kuduhamagara nyuma y'uko inkuru isohoka batubwira ko umukecuru amerewe nabi n'ubuyobozi aho bwaje bukamubwira ngo ashake inzu ikodeshwa amafaranga ibihumbi cumi na bitanu ayimukiremo ngo ubuyobozi buzayishyura ariko umukecuru we bikomeza kumubera ihurizo cyane ko n'ubwo yabwiwe gutyo ariko atigeze asobanurirwa igihe iyo nzu izishyurirwa naramuka ayigiyemo dore ko abafite amazu akodeshwa bishyuza mbere yo kubagira mu nzu, ikindi kandi ubuyobozi bw'akagari ka Kibagabaga bwahise busaba uyu muryango gushaka aho bashyira iyi hene bubategeka ko batazongera kubana n'ihene mu nzu ari nabyo byaje kuyiviramo gupfa.

Ubwo twasubiraga gusura uyu muryango mu mpera z'iki cyumweru, twahasanze uyu musaza n'umukecuru we bombi gusa umusaza atubwira ko kugeza ubu ibintu byarushijeho gukomera ndetse ko we atifuza kuvugana n'abanyamakuru mu rwego rwo kwirinda kongera kurebwa nabi n'ubuyobozi.

Umukecuru we yemeye kuganira n'umunyamakuru ariko tumwemerera ko tutazatangaza amazina y'umuyobozi waje kubashyiraho iki gitutu abaziza kugeza ibibazo byabo mu itangazamakuru. Uyu mukecuru kandi yaboneyeho kudusobanurira iby'iyi hene yabo yapfuye ndetse n'uburyo abayobozi bo muri aka kagari bakomeje kumutoteza ndetse banamugerekaho kuba akorana n'ibisambo n'abanywa urumogi n'itabi

Yagize ati “Baravuga bati ubana n'ihene? Bati yivanemo, yivanemo kandi turashaka kukwimura ushake n'inzu ntushobora kubana n'ihene. Ngiye kumva numva ngo iwanjye niho hacumbika ibisambo, dore wabaza abaturanyi simfite n'umugabo unywa itabi. Uriya muvandimwe (Dogiteri wamuhaye aho aba ubu hahoze ari ikiraro cy'inka) aho yamvanye barabizi mbura amafaranga yo kwishyura, umugabo n'ubwo bavuga ngo turi kumwe urabyumva nyine ni ibya Kigali”
Ihene y'uyu muryango yitwaga Mutesi ubu yarapfuye nabyo mu byabashyize mu kaga

Uyu mukecuru kandi ngo ihene yabo bakimara kuyishyira umwe mu baturanyi ngo abe ayifashe yahise ipfa ubu nayo ikaba yarabashyize mu kaga gakomeye dore ko nayo itari iyabo bwite ari iyo bari bararagijwe n'umuntu avuga ko ibyo bitarangiriye aho kuko umwe mu bayobozi bo muri aka kagari tutatangaza amazina ye kubw'impamvu z'umutekano wa bamwe mu bavugwa muri iyi nkuru, yafashe uyu mukecuru amwereka inkuru yakozwe n'ikinyamakuru Ukwezi.com amwereka n'amafoto mu rwego rwo kumutera ubwoba amubaza impamvu yaganiriye n'itangazamakuru.

Ubwo twateguraga iyi nkuru twavugishije Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w'Umurenge wa Kimironko, Mapambano Nyiridandi atubwira ko atunguwe no kumva ko abayobozi bashobora gutoteza umuturage azira kuvugisha itangazamakuru gusa atwemerera ko agiye kubikurikirana cyane ko mu gihe kigera ku cyumweru kimwe mu bibazo amaze kumenya biri muri uyu murenge n'icy'uyu muryango kirimo ahubwo bari bagishaka uburyo cyakemuka.Uyu mukecuru avuga ko umuryango we utorohewe n'ubuyobozi bw'akagari ka Kibagabaga



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2gRdaSs
via IFTTT

No comments:

Post a Comment