Kagame yagaragaje agaciro aha abatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda mu myaka 27 ishize

Perezida Kagame yatanze ubu butumwa kuri iki Cyumweru tariki 01 Ukwakira 2017, umunsi abanyarwanda bizihije imyaka 27 ishize hatangiye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye iyi tariki mu mwaka w'1990 rukaza kurangira muri 1994 ubwo FPR Inkotanyi yahagarikaga Jenoside igakura igihugu mu maboko y'ingoma y'igitugu yarangwaga no kuvangura abaturage.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter mu butumwa yageneye abanyarwanda by'umwihariko abagize uruhare mu kubohora igihugu, Perezida Kagame yagize ati “Imyaka 27 irashize habayeho uyu munsi wahinduye ubuzima bw'abanyarwanda n'igihugu mu buryo budasanzwe. Mwarakoze mwe mwatanze byose byanyu kugirango bigerweho”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko abanyarwanda bazahora baha agaciro abatangije uru rugamba kandi n'abatoya b'u Rwanda bakaba bakwiye gutanga umusanzu wabo mu gusigasira ubutwari ababohoye u Rwanda bagize.

Ibyo wamenya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda

Mu mwaka w'1990

Kuwa 1 Ukwakira: Nibwo ku mupaka wa Kagitumba hagabwe igitero cyabaye ikimenyetso cy'itangira ry'urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y'uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y'intambara.
APR (Armée Patriotique Rwandaise), ishami rya gisirikare rya FPR ku ikubitiro ryari riyobowe na Gen. Maj Fred Gisa Rwigema, gusa ubutegetsi bwa Habyarimana bubifashijwemo n'abacanshuro bwabashije gukoma mu nkokora APR .

Mu gihe kingana n'iminsi 14 ya mbere y'urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba APR barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi, ndetse na morali ijya hasi bikomeye mu basirikare hafi ya bose bari basigaye.

Perezida Paul Kagame muri icyo gihe wari Major yahise ajya ku buyobozi, azana uburyo bushya bw'imirwanire n'izindi mpinduka nyinshi.

Tariki ya 2 Ukwakira: Hatabarutse uwari Umugaba Mukuru w'Ingabo z'Inkotanyi Gen. Maj Gisa Fred Rwigema, arasiwe i Nyabwishongwezi.

Ku ya 4 Ukwakira: Ingabo z'Abafaransa 300 zaje kurinda abaturage babo babaga mu Rwanda, ari nabwo ingabo za RPA zo muri batayo ya 9 zafashe Umujyi wa Nyagatare.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 4 bucya ari ku ya 5 Ukwakira, Guverinoma ya Habyarimana yacuze ikinyoma ivuga ko Inkotanyi zateye Umujyi wa Kigali, biba urwitwazo ubwo yafungaga Abatutsi basaga ibihumbi 10, na bamwe mu banyapolitiki.

Ku ya 5 Ukwakira : Abasirikare 535 b'Ababiligi n'abo muri Zaire baje gufasha ingabo za Habyarimana.

Ku itariki ya 6 ni ya 7 : Ingabo za RPA batayo ya 4 zafashe Gabiro.

Ku ya 8 Ukwakira : Nyuma y'isibaniro na RPA i Kagitumba, ingabo za FAR zishe Abahima basaga 1,000 bo mu Mutara bo mu bwoko bw'Abatutsi.

Ku itariki ya 11 kugera 13 Ukwakira : habaye ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 400 muri Komini Kibilira mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Ku itariki ya 23 Ukwakira : Urupfu rwa Major Bunyenyezi na Major Bayingana, ubwo bagwaga mu mutego w'umwanzi i Ryabega.

Tariki ya 13 Ugushyingo : Habyarimana yemereye amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi gukora, ndetse anavuga ko ubwoko bugomba gukurwa mu ndangamuntu n'ubwo bitigeze bikorwa.

Ku ya 6 Ukuboza : Ikinyamakuru Kangura cyashyize ahagaragara amategeko 10 y'Abahutu, umunani muri yo yashishikarizaga Abahutu kutagirira Umututsi imbabazi.

Mu mwaka w'1991

Tariki ya 3 Mutarama : APR-Inkontanyi yahinduye isura y'imirwano igaba igitero gikomeye mu duce twa Gatuna na Kaniga mu rwego rwo kwima inzira ibikoresho by'ingabo za Leta.

Ku ya 7 Mutarama : Abanyarwanda batari bake bakatiwe igihano cy'urupfu bitwa ibyiso by'Inkontanyi.

Ku ya 23 Mutarama : APR yafashe Umujyi wa Ruhengeri ifungura n'infungwa za politiki harimo na bamwe mu basirikari bakuru.

Mu mpera za Mutarama kugera mu ntangiriro za Werurwe : Hishwe Abagogwe bo mu bwoko bw'Abatutsi bari hagati ya 500 na 1,000.

Mu mwaka w'1992

Muri Werurwe : Habaye iremwa ku mugaragaro ry'umutwe w'Abahutu b'abahezanguni wiswe CDR byaherekejwe n'iyicwa ry'Abatutsi bagera kuri 300 mu Bugesera.

Muri Gicurasi : Igitero gikomeye cya RPA cyafashe amakomini amwe n'amwe, cyatumye abaturage basaga ibihumbi 350 bava mu byabo.

Muri Kanama : Abatutsi benshi barishwe ku Kibuye.

Mu Gushyingo : Leon Mugesera yavuze ijambo ku Kabaya (Gisenyi) aho yakanguriraga Abahutu gutsemba Abatutsi, avuga ko bazasubizwa [aho yavugaga ko bakomoka] muri Ethiopia banyujijwe iya Nyabarongo.

Mu mwaka w'1993

Ku itariki ya 8 Gashyantare : RPA yigaruriye agace kanini k'igihugu iza no gusubira inyuma, mu rwego rwo kumvisha amahanga ko Abatutsi bakomeje kwicwa urubozo.

Ku itariki ya 8 Werurwe : Ni bwo hasohotse Raporo Mpuzamanga yerekanaga uruhare rw'ibiro by'umukuru w'igihugu mu Rwanda, ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe muri Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri.

Ku itariki ya 7 Mata : Guverinoma yakiriye iyo raporo, inahakana byimazeyo ibyari biyikubiyemo.

Kanama : Hatangiye kumvikana ibiganiro byo kwangisha abandi Banyarwanda kurwanya Abatutsi binyuze kuri Radio RTLM.

Tariki ya 4 Kanama : mu gihe RPA na Guverinoma y'u Rwanda byasabwaga kubahiriza imyanzuro yari ikubiye mu masezerano ya Arusha, Guverinoma yo yakomeje gutoza imitwe y'ingabo harimo n'Interahamwe zakoze Jenoside, Impuzamigambi ndetse n'abandi bambari bagombaga gukora ubwicanyi.

Tariki ya 28 Ukuboza : Batayo ya gatatu y'ingabo za RPA yageze i Kigali muri CND, hari mu rwego rwo gushinga Guverinoma y'inzibacyuho yari yaremejwe n'amasezerano ya Arusha.

Mu mwaka wa 1994

Tariki ya 6 Mata : I Dar-es-Salaam habereye Inama y'Akarere, ndetse ni na bwo indege yari itwaye Perezida Habyarimana yahise ihanurwa saa mbiri n'igice z'ijoro (8h30'p.m), ubwo yiteguraga kugwa ku kibuga cy'indege i Kanombe.

Ku ya 7 Mata : Habaye iyicwa rya Minisitiri w'Intebe Uwilingiyimana Agathe n'ingabo 10 z'Ababilibi zamurindaga, hishwe kandi n'abaminisitiri batandukanye n'abandi bo ku ruhande rutavugaga rumwe n'ubutegetsi bwariho. Ubwo Jenoside yahise itangira i Butare, Gitarama na Murambi ya Byumba.

Ku ya 8 Mata : Ingabo za RPA zafashe umugambi wo gutera Kigali, ndetse no guhagarika Jenoside mu maguru mashya.

Tariki ya 14 Mata : Ububiligi bwategetse hutihuti ingabo zabwo kuva mu Rwanda no mu ngabo za Loni ku buryo kugeza ku ya 20 uwanyuma mu basirikari babwo yari amaze kuva mu Rwanda.

Ku itariki ya 18 Mata : RPA yarashe RTLM ku bw'ikwirakwizwa ry'umwuka mubi w'urwango mu Banyarwanda.

Tariki ya 4 Nyakanga : RPA yabohoye Umujyi wa Kigali nyuma yo kubohora Butare ku ya 3. Guverinoma yari iriho yahise yerekeza mu buhungiro muri Zaire.
Ku ya 14 Nyakanga : RPA yabohoye Umujyi wa Ruhengeri.
Ku ya 17 Nyakanga : RPA yabohoye Umujyi wa Gisenyi.

Ku itariki ya 19 Nyakanga : Ni bwo hashinzwe Guverinoma y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'ihagarikwa ku mugaragaro rya Jenoside.

Kuri izo tariki urusaku rw'amasasu rwarahagaze mu mujyi wa Kigali, iki kiba ikimenyetso cyo guhagarikwa kwa Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi, aho ingabo za RPA zabashije guhashya iza FAR n'Interahamwe, benshi muri aba bahungira muri Zaire.

INKURU BIFITANYE ISANO: Icyemezo Kagame yafashe cyakanze abasirikare b'abakomanda b'ikigo yizemo muri Amerika



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2fIVE2i
via IFTTT

No comments:

Post a Comment