Ikipe ya Rayon Sports yaraye inganyije na AS Kigali ku munota wa nyuma ku ikosa ryakozwe n'umunyezamu Bakame , Katawuti avuga ko abakinnyi badakwiye gusuzugura umupira kuko ngo iyo uwusuzuguye na wo uhita ubasuzuguza.
Rayon Spors muri uyu mukino yari yabonye igitego mu gice cya mbere ku munota wa 43 gitsinzwe na Bimenyimana Bofils Caleb. Gusa cyaje kwishyurwa ku munota wa 88 ku ikosa ryakozwe n'umunyezamu wayo Bakame ubwo yafataga umupira akawurekura ukamucika ukajya mu izamu bituma banganya igitego kimwe kuri kimwe.
Umukino ukirangira umutoza wungirije wa Rayon Sports Ndikumana Hamad Katawuti yatangaje ko bababajwe no kunganya kandi bahushije amahirwe menshi yo gutsinda.
Ati: ”Birambabaje nk'umutoza. Ntabwo bimbabaje kuko twatsinze igitego nka kiriya ahubwo mbabaye kubera amahirwe twagiye tubona ntitubashe kuyabyaza umusaruro cyane cyane mu gice cya kabiri. Nahubundi gutsindwa igitego nka kiriya ni ibintu bibaho igisigaye ni ugukosora.”
Katawuti avuga ko umutoza w'abanyezamu Nkunzingoma Ramazhan aza kumuganiriza ariko kandi asaba abakinnyi kudasuzugura umupira.
Ati: ” yarahagaze neza nta n'ubwo yazamuye amaboko cyane wari hafi y'umutwe ahubwo ni uburangare nta kintu kinini tumubwira hari umutoza w'abazamu buriya hari inama ari bumugire. Hari ibintu jyewe ntemera byo gutinza umukino rimwe na rimwe bikuvana mu mu mukino, hari ibintu nkunda kubwira abakinnyi iyo usuzuguye umupira nawo uragusuzuguza.”
Rayon Sports yanganyije na AS Kigali
Uyu munyezamu Bakame umukino urangiye na we yasabye imbabazi abakunzi ba Rayon Sports yemera ko ibyo yakoze ari ikosa ryababaje abakunzi b'iyi kipe ikunzwe mu Rwanda gusa abizeza ko ibyishimo atabahaye agiye kubibaha mu mikino yose isigaye.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2fDKpog
via IFTTT
No comments:
Post a Comment