Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid, Cristiano Ronaldo arashinjwa gupfuka mu maso no guhirika nkana umukinnyi w’ikipe ya Girona witwa Pere Pons ubwo bari mu mukino wabahuje ku munsi w’ejo ku cyumweru maze iyi kipe igatsinda Real Madrid ibitego 2-1.
Nk’uko tubikesha the Sun ngo Cristiano Ronaldo yagaragaye apfuka mu maso uyu mukinnyi akoresheje ikiganza cye, bituma yitura hasi mu kibuga ubwo barwaniraga umupira.Amakuru akomeza avuga ko iki gikorwa Cr7 yakoreye uriya mukinnyi gishobora kumushyira mu kaga kuko bishobora kumuviramo guhagarikwa gukina indi mikino.Cristiano Ronaldo akaba yari amaze igihe gito ahanishijwe kudakina imikino itanu muri uyu mwaka w’imikino bitewe no guhirika umusifuzi mu kibuga ubwo yahabwaga ikarita itukura.Kongera guhanishwa guhagarikwa indi mikino kwa Cr7 bizaba ari ikibazo gikomeye kuri Zinedine Zidane n’ikipe ya Real Madrid muri rusange, kuri ubu idahagaze neza muri iyi minsi.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2iObiL2
via IFTTT
No comments:
Post a Comment