Aya matora yari ateganyijwe tariki 10/9/2017 aho abahataniraga kuyobora FERWAFA bari 2 harimo Nzamwita Vincent De Gaulle wari usanzwe ayobora FERWAFA na Mwanafunzi Albert nawe wari usanzwe ashinzwe amarushanwa muri FERWAFA ndetse uyu Mwanafunzi we yari ku gice cy'abishyize hamwe bakarwanya De Gaulle.
FIFA yavuze ko yifuza gukurikirana aya matora byimbitse ndetse ko bishobotse yakigizwa inyuma nibura amezi 3 kugirango izabashe kuyakurikirana neza, ibyo bikaba byaraje byiyongera ku bwumvikane bucye bwarangaga abayobozi ba FERWAFA muri iyo minsi ya nyuma ya manda yabo byashoboka ko ari naho FIFA yashingiye ihagarika ayo matora.
Mu nama y'inteko rusange idasanzwe yabaye kandi bemeje ko komite izajya imara imyaka 4 uwatowe akaba ashobora kwiyamamaza inshuro 3 zikurikiranya, uwemerewe kwiyamamaza kandi agomba kuba afite imyaka kuva kuri 28 kugeza kuri 70 akaba agomba kuba afite uburambe nibura bw'imyaka 2 kugeza kuri 5 mu mupira w'amaguru .
Nzamwita Vicent De Gaulle wari usanzwe ayobora FERWAFA na Mwanafunzi Albert nawe wari usanzwe ashinzwe amarushanwa muri FERWAFA ndetse akaba yari ku gice cy'abishyize hamwe bakarwanya De Gaulle, nibo bonyine bari biyamamaje ariko ubu nabo hazongera hagenzurwe koko niba bujuje ibisabwa ngo bemererwe kwiyamamaza nibasanga ibisabwa byuzuye bemererwe guhatanira uyu mwanya n'abandi bashobora kubyifuza.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2lp9GIc
via IFTTT
No comments:
Post a Comment