Uyu mugabo ufite imyaka 35 y'amavuko yakoze ibi byaha ku wa 28 Ukwakira uyu mwaka. Yafatiwe mu kagari ka Rukiri ya kabiri, mu murenge wa Remera akarere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yasobanuye uko Nshimiyimana yafashwe agira n'uyu mu polisi akamuhagarika atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Golf ifite pulake RAC 803 C amusaba icyemezo kigaragaza ko icyo kinyabiziga cyakorewe isuzuma ry'ubuziranenge. Uyu mushoferi ngo yaje guhita aha umupolisi ayo mafaranga kugira ngo atamwandikira amande yo kuba ntacyo yari afite, ndetse no kuba yari atwaye imodoka yasinze.
CIP Kabanda yagize kandi yavuze ko nta rwitwazo abatunze imodoka bafite rwo kutazisuzumisha kuko serivisi z'Ikigo cya Polisi kibishinzwe (MIC) zihuta. Avuga kandi ko umuntu wasinze agomba kwirinda gutwara imodoka cyangwa ikindi kinyabiziga mu rwego rwo kwirinda gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda anakangurira abanyarwanda bose muri rusange kuyirwanya no kuyirinda.
Uyu mushoferi aramutse ahamwe n'iki cyaha yahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z'agaciro ka ruswa yashatse gutanga umuntu uhamwe n'icyaha cya ruswa nk'uko biteganywa n'ingingo ya 640 yo mu gitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Source:RNPUmuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2zXdXGh
via IFTTT
No comments:
Post a Comment