Ese hari urutoki runaka rwagenewe kwambarwaho impeta yo gushyingirwa

Ni kenshi abantu bahora bibaza ibijyanye n’urutoki umusore n’umukobwa bambikanaho impeta mu gihe bakoze ubukwe abenshi twita alliance, ndetse rimwe na rimwe ukabona abageni bari guhuzagurika bibaza urwo urutoki.

Ubundi intoki zose zemerewe kwambikwaho impeta y’ubukwe ( alliance).

Urutoki rwambikwaho impeta ruhinduka bitewe n’umuco w’abantu. Urugero mu Buhinde impeta igaragaza ubumwe bw’abantu babiri,ubwo impeta bakayishyira kuri meme , naho mu Baheburayo barwambara kuri mukuru wa meme . Mu bihugu by’Iburengerazuba bayambara kuri mukubitarukoko ku kuboko kw’ibumoso. Wajya kureba mu Bihugu nk’Ubudage ( Allemagne), Ubusuwisi (Suisse ) iyi mpeta bayambikana kuri mukubitarukoko ku kuboko kw’iburyo.

Umuco ufata impeta nk’ikimenyetso cy’ubumwe hagati y’abantu babiri bambara iyi mpeta kuri mukubitarukoko ukuboko kw’ibumoso. Ibi byaturutse mu Bugereki (Grecs) no mu Banyegiputa ( Égyptiens) Aba basobanura neza ko uru rutoki rufite ubusobanuro bw’urukundo, ngo kuko arirwo rufite umutsi uhuza intoki zose n’umutima,( Vena Amoris) mu Kiratini bisobanura umutsi w’urukundo. Bizera ko uru rutoki rero urwambitse impeta biba bitanga amahirwe y’urukundo,ubudahemukirana,… ndetse n’Abaroma nabo bizera ibi. Bakizera rero ko rero kwambika iyi mpeta ku kaboko kw’ibumoso bihita bihuza urutoki n’umutima.

Mu Bushinwa bo bafata ko buri rutoki bufite ubusobanuro bw’umuryango wawe:

Meme ihagarariye ababyeyi bawe

Mukuruwameme ihagarariye basaza na bashiki bawe.

Musumbazose ihagarariye wowe ubwawe

Mukubitarukoko ihagarariye uwo mwashakanye.

Nyangufinyirazo igahagararira abazabakomokaho( Abana).

Gushaka kumenya icyo mu Rwanda babivugaho:

Mu Rwanda nabo bikunda kugaragara umuntu ahuzagurika yaba umusore cyangwa umukobwa iyo bari imbere y’Itorero bagiye kwambikana impeta, mbese ubona nk’aho hari ihame runaka ryo kwambara impeta ku rutoki runaka maze twegera Bishop Rutagengwa Augustin umuyobozi mukuru w’Itorero Harvest International Ministries adutangariza muri aya magambo: ” Ubundi urebye muri Bibilia nta murongo wahasanga wanditseho ngo impeta ikwiye kwambarwa ku rutoki runaka, ahubwo usanga ari ibintu abantu bumvikanyeho noneho bakabifata gutyo bakajya babikurikiza.”

Dore uko we yasobanuye impeta n’intoki zambarwaho:

Meme yambarwaho impeta ku muntu utari wabona uwo bazarushingana

Mukuru wa Meme yambarwaho impeta mumaze gusezerana n’uwo muzabana.

Musumbazose igihe wamaze kumubona ariko mutarabana.

Mukubitarukoko isobanura umupfakazi.

N’ubwo ubu bushakashatsi ubona busa n’ubudasobanutse neza ariko niko aba babifata ndetse hari n’abandi benshi babakurikiza.

Kandi n’ubwo iyi mpeta (alliance) ifatwa nk’ikimenyetso gihuza umugabo n’umugore guhera mu binyejena byatambutse, bigenda bifata indi sura bitewe n’igihe abantu bagezemo, n’ibihugu bitandukanye ,imyizerere ndetse n’imico itandukanye.



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2yWFABy
via IFTTT

No comments:

Post a Comment