Dore uburyo bworoshye bwagufasha kwigarurira umutima w’umukobwa nta mbaraga bigusabye.

Ni kenshi usanga umusore akunda umukobwa ndetse mu by’ukuri anifuza ko bagirana umubano udasanzwe ariko ugasanga yaraniwe kwinjira mu mutima we ngo awigarurire. Nyamara kubigeraho ntibigoye biragusaba kumenya no gukora ibi bintu bike gusa.Hano tugiye kurebera hamwe uburyo bune bworoshye bwagufasha kwigarurira umutima w’umukobwa nta mbaraga zirenze ukoresheje:

1. Tangira uterete kandi ushyiremo imbaraga umunsi ku munsi

Ibi bivuze ko niba utangiye gutereta, waganiriza umukobwa umunsi wa mbere bikakugendekera neza n’aho umunsi wa kabiri bikanga ntabwo ugomba guhita ucika intege ahubwo icyo ugomba kureba ni uburyo wakoresheje umwegera byaba na ngombwa ukaba wahindura. Gerageza uhindure uburyo; wenda niba waramusanze iwabo, ku ncuro ya kabiri reba uko mwaganira mwasohokeye ahantu hakeye hatari ahabonetse hose.

2. Hitamo ijwi uzajya umuganirizamo.

Kugira ngo wigarurire umutima w’umukobwa, ni ngombwa kumenya uburyo uzajya uganiriza umukunzi wawe ndetse n’ijwi uzajya ukoresha kugira ngo umwereke ko uri inshuti idasanzwe cyangwa se y’umwihariko. Muri iryo jwi ryiza riyunguruye niho uzerekanira agaciro kawe ndetse n’iyo mwaba mwari musanzwe muziranye bizatuma ahindura uburyo yagufataga ahite yumva ko hari icyahindutse hagati yanyu mwembi.

3. Ugomba kubaka ubucuti bwanyu ku buryo budasanzwe.

Mu gihe urebye inkumi ukabona yakubera inshuti ugomba kuyereka ko umukeneyeho ubucuti mu buryo butandukanye n’ubusanzwe; ni ukuvuga ko ugomba kumuha umwanya ukamwereka ko umwitayeho, ukamuganiriza ibintu bituma atakurambirwa. Gerageza kugenda umwereka udushya, umukorere ibintu atakekagagako wamukorera umunsi ku munsi kuva utangiye gahunda yawe yo kumutereta.

4. Ugomba kwikuramo ubwoba.

Impamvu ugomba kwikuramo ubwoba ni uko ushobora kuba ufite amafaranga, uri mwiza, ureba neza, uri umuntu w’icyamamare ahantu utuye, ariko ukaba wabura umukobwa wagira incuti kubera gutinya kumubwira akakuri ku mutima. Ikindi kandi ubwoba butuma umuntu atigirira icyizere no mu buzima busanzwe, bikaba bishobora kugusubiza inyuma mu byo ukora.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2xyg0Ps
via IFTTT

No comments:

Post a Comment