Bombori bombori mu Itorero Inkuru Nziza, Umuvugizi waryo wagaragaye yikinisha ntiyorohewe

Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka wa 2017, nibwo hagaragaye video yagaragazaga, Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste ari nawe muvugizi w'Itorero ry'Inkuru Nziza mu Rwanda aho yarimo yikinisha. Ibi bikaba byarahagurikije bamwe mu bashumba bafatanyije n'uyu mu pasiteri mu murimo wo kuyobora iri torero biza kugeza n'ubwo benshi mu ba kirisitu bumvikanya banenga cyane uyu muyobozi wabo dore ko bakunze kuvuga ko atari umuco wagakwiye kuranga umushumba uyoboye itorero ryose ku rwego rw'igihugu.


Intandaro y'iyi video yateje impagaragara kuva muri Mutarama kugeza ubu

Aho aya mashusho yaturutse ntabwo havugwaho rumwe cyane ko ari umuvugizi w'itorero Inkuru Nziza (Nyirubwite), Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste adahakana cyangwa ngo yemere iby'ayo ahubwo kuri we ngo iyo abajijwe n'abapasiteri bagenzi be abasubiza ko Video yashyikirijwe Polisi ishami rishinzwe ubugenzacyaha kugirango harebwe uwaba yihishe inyuma y'iyi video.

Umuvugizi w'Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste

Pasiteri Bazatsinda Fred uyobora Itorero Inkuru Nziza muri Paruwasi ya Gihogwe iri mu murenge wa Jali, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko bakimara kubona aya mashusho banditse ibaruwa isaba ubusobanuro bwayo ndetse mu kwezi kwa kabiri bamwe mu ba Pasiteri bo mu Mujyi wa Kigali bikomwa n'Umunyamabanga mukuru w'iri torero abashinja kwigomeka no gushinga udutsiko tugamije gusenya iri torero

Yagize ati "Mu kwezi kwa Kabiri (Gashyantare, 2017) nibwo abapasitori bo mu mujyi wa Kigali twateranye twandika ibaruwa dusaba ko umuvugizi wungirije yadushakira ubusobanuro bw'iyi video ariko umunyamabanga yahise atwita agatsiko nyuma atwandikira ibaruwa atubwira ko twebwe abashumba twakoze ibyo tudashinzwe ndetse anatubwira ko twahangaye umuyobozi. Ariko natwe twahise twandikira komite nyobozi y'itorero dusaba ko yahagarika igitaraganya uyu muvugizi mu gihe cyose atari yabanza kwisobanura ngo arinde ubu butumwa butari bwiza ku itorero n'abakirisitu baryo"

Uyu mu pasiteri avuga ko nabo batazi aho iyo video yavuye cyane ko bigaragara ko ari pasiteri wayifashe arimo kwikinisha ndetse igashyirwa kuri uru rubuga ari nabyo bashaka ubusobanuro bwabyo kuko bihesha isura mbi itorero

Gusa ku rundi ruhande hari amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com yemezwa na bamwe mu bari hafi ya nyirubwite, avuga ko iyi video yashyizwe ahagaragara n'umukobwa uyu mu pasiteri yari yayoherereje nyuma bakaza kugirana ikibazo umukobwa akabwira uyu pasiteri ko agiye gushyira hanze amwe mu mabanga yabo arimo n'iyi video. Aya makuru akomeza avuga ko byaje kuba ngombwa ko uyu Pasiteri Ngaboyisonga asabwa n'umukobwa kuzamuha amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri y'u Rwanda (2 000 000Frw) gusa byaje kurangira Pasiteri yanze kuyamuha umukobwa ahitamo kuyashyira aharagara.

Abandi bapasiteri bamusabye kwegura no kwisobanura kuby'iyi video bose bari mu mazi abira

Uyu Pasiteri Fred waganiriye n'ikinyamakuru Ukwezi.com kandi yavuze ko muri Werurwe abashumba bayobora intara ya Kibungo nabo bafashe icyemezo cyo kwandika basaba ubusobanuro kuri iyi video

Ati "Abapasiteri bayobora intara ya Kibungo nabo banditse basaba ubusobanuro mu kwezi kwa Gatatu nyuma hakurikiraho n'abo mu ntara y'Umutara na Cyangugu. Ibi ariko byatumye bamwe bajya mu bibazo bikomeye kuko murabyibuka ko mu kwezi kwa Kane aribwo habaye imirwano ikomeye mu Itorero ryacu i Kibungo bikaviramo bamwe gufungwa, ariko si ibyo gusa kuko n'i Cyangugu aba pasiteri babiri begujwe ku mirimo yabo bazira gusaba ubu busobanuro kuri iyi video"

Iyi nkundura yo gusaba ubusobanuro kandi ntabwo yagarukiye ku kwirukanwa kwa bamwe dore ko hari n'abandi bapasiteri bagiye bahindurirwa ama paruwasi bayoboraga bakajyanwa aho badashaka ahanini biturutse ku kuba bari mu basaba ko hatangwa ubusobanuro kuri iyi video.

Pasiteri Bazatsinda Fred, uyobora Itorero Inkuru Nziza, Paruwasi ya Gihogwe iri mu murenge wa Jali

Umwuka si mwiza mu bakirisitu bitewe n'iyi video

Kugeza ubu umuzungu wari umaze imyaka isaga 20 atera inkunga iri torero yamaze kwisubirira iwabo ndetse bikaba bivugwa ko impamvu nyamukuru ari uko aba bashumba batameranye neza ndetse n'abakirisitu nabo bakaba baratangiye gucikamo ibice, icy'abashyigikiye ko Umuvugizi yegura cyangwa agatanga ubusobanuro kuri iyi video n'ikindi gice cy'abashaka gukingira ikibaba uyu muvugizi.

Bamwe mu bakirisitu twaganiriye batifuje ko dutangaza imyirondoro yabo bavuze ko umwuka mubi uri muri iri torero ryabo nta yindi ntandaro itari iy'iyi video bavuga ko hatabonetse ikihishe inyuma y'aya mashusho byakomeza guteza impagarara cyane ko hari abandi bapasiteri badahwema kotsa igitutu umuvugizi kandi abagaragaye bose bahita batangira guhura n'ibibazo bikurizamo gukurwa ku mirimo y'ubupasiteri.

Gusa ku rundi ruhande hari amabaruwa avuga ko umuvugizi ashinja abapasiteri bamwe gucunga nabi umutungo w'abaterankunga b'iri torero ariko hakaza n'andi mabaruwa agaragaza gutesha agaciro ibi byanditswe n'uruhande rumwe nk'uko bigaragar muri aya mabaruwa Ikinyamakuru Ukwezi.com gifitiye kopi, ndetse nk'uko bigaragara mu bo ubu butumwa bwagenewe harimo n'ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere (RGB) ari nacyo gifite mu nshingano amatorero n'amadini mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2017, ubwo umunyamakuru wa Ukwezi.com yageraga ku Itorero Inkuru Nziza muri Paruwasi ya Gihogwe ari naho uyu muvugizi yari yasengeye, ntitwabashije kubona uburyo tumuvugisha cyane ko yahise ajya mu modoka amateraniro akirangira. Ubwo twatunganyaga iyi nkuru twagerageje kuvugisha uyu muvugizi w'Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Theoneste ku murongo wa telefone ye igendanwa ntiyabasha kutwitaba, tuzakomeza kumuhamagara nagira icyo atangaza tuzabibagezaho.Pasiteri Bazatsinda Fred, uyobora Itorero Inkuru Nziza, Paruwasi ya Gihogwe kuva mu mwaka w'1997, nawe ari mu bashobora kwimurwa cyangwa agakurwa ku mirimo y'ubu pasiteri azira gusaba ubusobanuro kuri iyi video yateje impagarara



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2gRVV3k
via IFTTT

No comments:

Post a Comment