Umuhanzi Dr Jose Chameleone i Dubai n’umugore we bahunze amagambo

Umuhanzi  Jose Chameleone yamaze gusesekara i Dubai n’umugore we Daniella Atim ndetse n’umwana wa bo w’umukobwa Amma Mayanja,  aho  bavuga ko bahunze amagambo agenda avugwa kuri uyu muryango.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 azaba ari mu kabyiniro ka Las Vegas aho azaba ari kuryoshya ubuzima n’umugore we.

Dr  Chameleone yatangaje ko afashe umwanzuro wo kumara wikende mu mahanga mu rwego rwo kugira ngo amagambo avuga ko yenda gutandukana n’umugore we abanze agabanuke abone kugaruka mu gihugu cye.

Uyu muhanzi wamamye mu karere no ku mugabane wose muri rusange, yahisemo kugenda nta muntu abwiye ibye ahubwo nyuma aza kubitangaza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga anyuze muri Ethiopia ku munsi w’ejo kuwa Kane.

 

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 

 



from bwiza http://ift.tt/2eRLagL
via IFTTT

No comments:

Post a Comment