Mu gace kamwe ka Igbo gaherereye mu Burasirazuba bwa Nigeria, umugeni aherutse guta umugabo we mu rusengero Pasiteri akimara kubasezeranya nk’umugore n’umugabo.
Abatangabuhamya bari bahari bavuga ko nyuma yo kumva ijambo ko babaye umugore n’umugabo, umugeni yahise yisubiraho akavuga ko yumva ibyo kuba umwe n’uwo mugabo atakibishaka ndetse ahita asohoka ariruka umugabo we amwirukaho.
Umugabo ngo yakubiswe n’inkuba ubwo yabonaga umugore we aturumbuka mu rusengero akiruka ku gasozi nk’usaze, na we akamwirukaho abantu bagahurura bajya kumumufasha.
Uyu mugore wahawe amazina ya Roseline w’imyaka 32 y’amavuko yasobanuye ko yaje gusubiza ubwenge ku gihe agasanga yaribeshye ndetse ko yumva kuzabana n’uwo mugabo akaramata atari ibintu bye agahitamo kwigendera.
Ku ruhande rw’umugabo, ngo yamwirutseho kugira ngo amugarurire hafi ariko biranga biba iby’ubusa.
Yakomeje avuga ko nta kibazo yari asanzwe amuzi ho ndetse ko kuva batangira gukundana banagaragaraga nk’abakundana by’ukuri nta rwikekwe ahubwo akaza gutungurwa n’iyo myitwarire imbere y’imbaga y’abari baje kubashengerera mu rusengero.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
from bwiza http://ift.tt/2xOLvYw
via IFTTT
No comments:
Post a Comment