U Rwanda rwungutse abaganga b’inzobere 46 n’abasanzwe 44 boherejwe mu kazi

Minisiteri y’Ubuzima yohereje abaganga b’inzobere 46 mu kuvura indwara zitandukanye barangije imyaka ine muri Kaminuza y’u Rwanda yiyongera kuri itandatu bize mu buganga rusange.

Aba baganga  bemerewe gutangira akazi ko kuvura mu bitaro bikuru, abandi baganga 44 barangije icyiciro cya mbere (General Practitioners) boherejwe gutangira akazi ko kuvura muri bimwe mu bitaro by’intara n’iby’uturere.

Ni igikorwa cyabaye ku wa kane Taliki ya 7 Nzeri 2017.  Abo baganga b’inzobere 46 barangije mu kuvura indwara zirimo iz’abana, abagore, indwara zo mu mubiri, inzobere mu ndwara zo mu mutwe nibwo bahawe uburenganzira bwo gutangira kuvura mu bitaro bikuru mu Rwanda.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba wakiriye abo baganga muri Minisiteri y’Ubuzima mbere y’uko boherezwa yatangaje ko uyu munsi ari uw’ibyishimo ku Banyarwanda kuba bungutse abaganga b’inzobere 46 n’abaganga 44 barangije icyiciro cya mbere ( General Practitioners).

Yabashimiye ubwitange bagize biga uwo mwuga anabasaba gukunda umwuga wabo no kwitanga.

Ati “ Uyu mwuga mutangiye ni umwuga mwiza. Turizera ko muwinjiyemo muwukunze mukazaba urumuri ku bo muzahurira mu kazi bose, cyane cyane abarwayi bazaza babagana. »

Yakomeje abibutsa ko bazahuriramo n’imvune ariko hari icyiza kizazirenga.

Ati « Uyu mwuga uravuna ntugira amasaha, ariko nta n’undi mwuga ushimisha nko kuvura umuntu agakira.”

Yabasabye akomeje kwakira neza ababagana, no kugira uruhare mu kwigisha abaturage.

Dr  Gashumba yakomeje yizeza abo baganga ubufatanye anabereka abayobozi b’ibitaro bya Kaminuza ( Kigali, Butare n’ibitaro bya Gisirikare) bafite inshingano zo gufasha ibitaro by’intara n’uturere.

Abahagarariye abo baganga bashimiye Leta y’u Rwanda yabahaye amahirwe yo kwiga ubuganga, banizeza Abanyarwanda ko bazavavura mu bwitange.

Bashimiye kandi Minisiteri y’ubuzima , kaminuza y’u Rwanda ndetse n’ Urugaga rw’abaganga uburyo bababaye hafi mu myigire yabo bakabatega amatwi igihe cyose ndetse bakanabakebura igihe byabaga ari ngombwa.

Mu rwego rwo kugabanya icyuho kikigaragara mu mubare w’abaganga, Leta y ‘u Rwanda ikomeje kongera umubare w’abinjira mu mashuri y’abaganga harimo n’ abinzobere bigira mu Rwanda muri gahunda yo kongera abakozi mu buzima (Human Ressource for Health-HRH).

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2eRLex1
via IFTTT

No comments:

Post a Comment