Syria: Ibitero by’indege z’u Burusiya byahitanye abarwanyi 40 ba Islamic state barimo abakomanda bane

Ibitero by’indege z’intambara z’u Burusiya muri Syria byahitanye abarwanyi 40 ba Islamic state barimo abayobozi bakuru bane babo hafi y’umujyi wa Deir el-Zour nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ingabo kuri uyu wa Gatanu.

Ibi bitero byagabwe n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Su-34 na Su-35, byaje nyuma y’amakuru y’iperereza yo kuwa 05 Nzeri yagaragaje ko abayobozi bakuru ba Islamic State bari bagiye gukorera inama mu buvumo bw’ibanga buri mu nkengero za Deir el-Zour.

Mu bayobozi bishwe ngo hakaba harimo, Abu Muhammad al-Shimali, ushinzwe kwinjiza abarwanyi b’abanyamahanga muri uyu mutwe w’iterabwoba.

Minisiteri y’ingabo yanatangaje ko ifite ibimenyetso by’uko Gulmurod Khalimov, Minisitiri w’intambara wa Islamic State, nawe yari muri iyi nama kandi yakomeretse bikomeye akajyanwa mu gace ka al-muhasan kari mu birometero 20 uvuye Deir el-Zour.

Khalimov, watorejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gipolisi kabuhariwe cya Tajikistan, yinjiye muri Islamic State muri Mata 2015, nyuma ashyira kuri internet video yiyemeza gusubira mu gihugu cye agashyiraho ubutegetsi bugendera kuri sharia ndetse no gukomereza jihad mu Burusiya no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umwe mu bayobozi bakuru mu nzego z’ubutasi za Tajikistan, ngo yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, RIA, ko u Burusiya bwari bumaze iminsi busabwa amakuru yatuma Khalimov akurwa mu nzira.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2xgGFUd
via IFTTT

No comments:

Post a Comment