Umugaba mukuru w’ingabo za Congo, Gen. Didier Etumba, kuri uyu wa Kane, itariki 28 Nzeri yageze I Bukavu aturutse I Kinshasa anyuze I Goma, aho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko agiye Uvira muri Kivu y’Amajyepfo mu rwego rwo kurangiza burundu ikibazo cy’inyeshyamba zimaze iminsi zihahanganiye na FARDC.
Gen. Etumba yagize ati: “Inyeshyamba zarateye. Ndavuga umuriro w’igihe gito. Ni umuriro w’igihe gito kandi tugiye kuwuzimya. Tugiye kwisuganya nk’uko bisanzwe tugerageze kurangizanya burundu n’ako gatsiko”.
Amakuru aturuka Uvira aravuga ko kuri ubu imirimo yasubukuwe ariko bya ntabyo, ariko igisirikare akaba ari cyo kiri kugenzura umwuka uhari nyuma y’aho kuri uyu wa kane inyeshyamba za Mai-Mai Yakutumba zigeragereje gutera umujyi wa Uvira zinyuze mu Kiyaga cya Tanganyika ariko zigasubizwa inyuma.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare muri Kivu y’Amajyepfo, Major Louis Claude Tshimwanga, ngo inyeshyamba 3 zafatiwe mu mirwano ahitwa Makobola, naho amato abiri y’ibiti izo nyeshyamba zari zirimo zitera araraswa arohama mu kiyaga.
Kubwa Gen. Etumba, ngo iki kibazo kigomba kurangira gihereye aho cyaturutse. Aha akaba yanenze ko akenshi usanga ikibazo gishyirwa ku mugongo w’abagerageza kuzimya uwo muriro nk’uko radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga.
Nyuma yo kugaruka kw’ituze muri Uvira, major Tshimwanga yahamagariye abaturage kutagira icyo bongera gutinya bagasubira mu mirimo yabo.
Uyu ariko yemeye ko iyo hataba ubwitange bwa FARDC, kuri ubu Mai-mai Yakutumba iba irimo kwishimira intsinzi yayo ahitwa Mulongwe, kamwe mu duce two muri Uvira, yongeraho ko ubu Yakutumba n’abo bafatanyije batakibasha gusubiza ingabo za Congo mu duce twa Makobola na Swima aho imirwano ikomereje.
Ngo bamwe mu nyeshyamba bari guhungira mu misozi mu gihe abandi basubira inyuma biruka bizeye kubona ubufasha ahitwa Mboko cyangwa Nundu bashaka guhungira ku gisa nk’ikirwa cya Ubwari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2wZTfaR
via IFTTT
No comments:
Post a Comment