Rayon Sports ishimangiye insinzi mu mukino wayo na APR FC yegukana igikombe nsumbabikombe

Ikipe ya Rayon Sports ibasgije gushimangira insinzi mu mukino wayihuje na APR FC yegukana igikombe nsumbabikombe.

Wari umukino wasubukuriwe kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo uhera ku munota wa 63 nyuma yuko wasubikiwe i Rubavu kuwa gatandatu tariki 23 Nzeri 2017, biturutse ku ibura ry'umuriro w'amashanyarazi.

Umukino watangiye ku isaa kumi z'igicamunsi, Abafana bari benshi ndetse umukino warinze urangira bamwe bakinjira.

Umukino watangiranye impinduka aho APR FC yakuyemo Muhadjiri Hakizimana hinjiramo Songayingabo Shaffy, ni nako kandi Aimable Nsabimana yasimbuwe na Rukundo Dennis

Rayon Sports nayo yatangiranye impinduka havamo Yannick hinjiramo Nova Bayama

Nshuti Innocent yatangiranye ikarita y'umuhondo kubera ikosa yakoreye Rutanga Eric ubwo bakiniraga i Rubavu.

Amakipe yombi yatangiye yataka aho APR FC yashakaga kwishyura ibitego bibiri yatsindiwe i Rubavu Rayon Sports na yo igashaka gushimangira insinzi ndetse igashaka no kongeramo ibindi bitego.

Rayon Sports yakomeje gukina isatira izamu rya APR yakinaga ifite abakinnyi icumi gusa kubera umwe mu bakinnyi wayo waherewe i Rubavu ikarita itukura.

Ku munota wa 85 Bimenyimana Kaleb yaje gusimbuzwa Tidiane Kone nyuma gato ku munota wa 86 Ismailla Diarra ahabwa ikarita y'umuhondo ku ikosa yari akoreye Imanishimwe Emmanuel.

Iminota 90 y'umukino yarangiye nta kindi gitego kigiyemo uretse bibiri bya Rayon yatsindiye i Rubavu bitsinzwe na Diarra ndetse na Pierro.

Hongeweho iminota ine ariko na yo iza kurangira nta kindi gitego kigiyemo bituma Rayon Sports izamura igikombe nsumbabikombe.



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2hzamFT
via IFTTT

No comments:

Post a Comment