Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane GASHUMBA, kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Nzeri yasuye Akarere ka Nyarugenge yakirwa n’umuyubozi w’Akarere, Kayisime NZARAMBA, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, umunyamabanga nshingwabikorwa ndetse n’umuyobozi mukuru mu ishami ry’ubuzima mu Karere ka Nyarugenge baganira kuri serivisi z’ubuvuzi zitangwa mu mavuriro atandukanye.
Nyuma yo kwakirwa, baganiriye kuri serivisi zitandukanye zitangwa mu bigo nderabuzima bigize aka Karere basanga hari ibikwiye kunozwa kugira ngo umuturage ahabwe serivisi nziza kandi ku buryo bwihuse.
Muri iki kiganiro bibanze cyane cyane ku bigo nderabuzima biherereye mu Murenge wa Kanyinya no mu Murenge wa Mageragere(nyaruyenzi) byubatswe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’umushinga wa CTB(Cooperation Technique Belge) akaba ari gahunda yakozwe mu turere dutandukanye tw’umugi.
Ibi bigo nderabuzima ngo bikaba bigiye gushyirwamo serivisi z’ubuvuzi bw’amaso n’amenyo ngo bizafasha abaturage kudasiragira ku bitaro bitandukanye hirya no hino bashaka izi serivisi kuko ngo zizaba zabegerejwe nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere ivuga.
Ibindi bavuzeho ni ibigonderabuzima bifite inyubako zishaje ngo zigomba gusanurwa harimo Ikigo Nderabuzima cya Muhima. Banagaragaje uburyo ubwishingizi mu kwivuza burimo kwitabirwa ndetse banafata n’ingamba zo gukangurira abaturage kumva neza akamaro ko kugira ubu bwishingizi.
Mu gusoza minisitiri yijeje Akarere ubufatanye muri gahunda zose Akarere kazabakeneramo mu guha abaturage serivisi ziboneye anasaba gukangurira abaturage kwitabira gahunda za leta no kugira uruhare mu bibakorerwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2x0o0Yc
via IFTTT
No comments:
Post a Comment