Uyu Bizimana wari usanzwe ari umukuru w'umudugudu avuga ko haje umugore usa n'uyoboza, nyuma ngo yaje kugenda hashize akanya Mbarushimana Donatille, umugore wa Bizimana, yumva umwana araririra mu bwiyuhagiriro, ahita ajya kureba asanga ari umwana w'uruhinja batayemo. Ku bw'amahirwe yasanze uwo mwana akiri muzima, gusa ntiyamenye uko byagenze kuko ubwo bwiyuhagiriro butaba mu gikari. Icyahise gikorwa ngo ni ukumenyesha inzego z'ibanze.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Uburasirazuba, IP Jean Bosco Dusabe, yahamirije Ikinyamakuru Ukwezi.com iby'iri tabwa ry'uyu mwana ariko avuga ko kugeza ubu hagishakishwa nyina w'umwana ndetse umwana akaba akiri kuri uyu muyobozi w'umudugudu.
IP Dusabe yagize ati “Nibyo koko umwana uri mu kigero cy'ibyumweru bibiri yatoraguwe mu bwiherero bw'umukuru w'umudugudu ariko kugeza ubu ntiharamenyekana nyina w'umwana kuko iperereza rigikomeje”
Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara kandi yakomeje asaba abaturage kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe. Aha yagize ati “Urabona nk'ubu niba uwo mudamu yari amaze igihe atwite cyane ko n'ubwo ntawabihamya ariko ntabwo umubyeyi ufite umugabo yaba yaragiye kujugunya uruhinja ahubwo birashoboka ko uwamutaye ari uwatwise inda atateguye ari nayo mpamvu nk'abaturanyi baba barabashije kubimenyesha ubuyobozi mbere akaba yakurikiranwa niba hari n'ubufasha ahabwa akabuhabwa ariko atagiye kujugunya uruhinja”
Ingingo ya 231 mu gitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda, iteganya igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 20 kugeza ku bihumbi 100 ku wahamwe n'icyaha cyo guta umwana cyangwa kumutererana.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2xbbCZ9
via IFTTT
No comments:
Post a Comment