Ngoma: Abayobora amasibo barashinjwa kunyereza amafaranga y’umutekano baka abaturage

Abaturage bo mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba bavuga ko batanga amafaranga y’umutekano ariko bagatungurwa no kumva abanyerondo bivumbuye ngo ntibarirara badahembwa kandi amafaranga aba yatanzwe.

Abaturage bavuga ko gukorera mu masibo bibafasha gukemura bimwe mu bibazo birimo no kwicungira umutekano hakoreshejwe irondo ry’umwuga ariko nubwo batanga amafaranga ntibahabwa inyemezabwishyu, bakavuga ko ayo mafaranga anyerezwa.

Umwe mu baturage avugana na Radiyo izuba dukesha iyi nkuru, yatangaje ko batanga amafaranga 300 kugirango bishyure irondo ry’umwuga ariko abarikora bagataka kudahembwa.

Ati “buri kwezi dutanga amafaranga 300 ariko abakora irondo bakavuga ko badahembwa kandi amafaranga tuyatanga kugirango baducungire umutekano, ugasanga badakora irondo kandi irondo ridufasha mu kuturindira umutekano, abakora irondo usanga bivumbura”.

Undi muturage na we yavuze ko bishyura amafaranga ariko ntibahabwe inyemezabwishyu ndetse bagatangazwa nuko abakora irondo badahembwa.

Ati “dutanga amafaranga ku mukuru w’isibo kugirango ayashyikirize umuyobozi w’umudugudu ariko tukumva ngo abarara irondo ntibahembwa kandi tuba twitanze ayo mafaranga, tukajya kumva ngo abashinzwe umutekano ngo bivumbuye ngo ntibahembwe, nta kibigaragaza kuko nta fagitire baduha, turasaba ko bajya baduha fagitire”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere,  Rwiririza Jean Marie Vienney arasaba abaturage kudaha amafaranga abayabaka atagira inyemezabwishyu.

Ati “ntabwo nari mbizi ko abakoresha amasibo bishyuza amafaranga y’umutekano ariko bakwiye kuba bakoresha inyemezabwishyu, ibyo tugiye kubikosora, ariko tubwira abaturage ko nta muntu ukwiye gutanga amafaranga nta nyemezabwishyu ahawe kugirango hatagira uwaba rusahurira mu nduru  akitwaza urwego ahagarariye ngo asarure amafaranga y’abaturage”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter  

Ngabonziza Justin/Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2x0rTwn
via IFTTT

No comments:

Post a Comment