Murara Jean Damascene na Rutijanwa Marie Pelagie bagarutse mu Nteko Ishinga Amategeko

Murara Jean Damascene wahoze ari Umudepite mu Nteko ishinga Amategeko, muri manda yabanjiriye iri kugana ku musozo, yongeye kugaruka muri iyo nteko ndetse na Rutijanwa Marie Pelagie wahozemo icyo gihe.

Ni nyuma yuko abari abadepite bakomoka mu Muryango FPR Inkotanyi baherutse guhabwa imyanya mishya mu buyobozi bw’igihugu.

Abo ni Bamporiki Edouard wagize Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu na Gatabazi Jean Marie Vianney wagizwe Guverineri  w’Intara y’ Amajyaruguru.

Uko ari babiri basimbuwe na Murara Jean Damascene na Rutijanwa Marie Pelagie, bari ku mwanya wa 51 n’uwa 52 ku rutonde rw’abakandida rwa FPR Inkotanyi  bajya mu nteko.

 Basimbuwe n’abari kuri urwo rutonde, kuko n’ubundi abahawe iyo myanya bakomokaga muri uwo muryango.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje aba badepite bashya nyuma yo kubisabwa na Perezida w’Inteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, Mubakalisa Donathile.

Ibaruwa ibemeza

Aba badepite bari barigeze kuba bo muri manda yasoje muri 2013 bari barerekanywe  nk’abakandida batoranijwe mu guhatanira imyanya y’abadepite mu matora yabaye tariki ya 16 Nzeri 2013. Urwo rutonde rwagombaga kubanza koherezwe mu bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi bugatoranyamo abagombaga gushyirwa ku rutonde ndakuka rw’abagombaga gutoranywamo abadepite hakurikijwe imyanya uko igenda iboneka.

Depite Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie ari kumwe n’abo bari baratoranywe by’agateganyo

Uko ari babiri ntibabashije kubanza mu badepite ba mbere babanje mu Nteko yagiyeho muri 2013 ariko bashyizwe ku rutonde ndakuka rw’ababa  bategereje ko bashobora kugerwaho muri iyi manda izasoza mu mwaka utaha.

Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie ni uwo mu karere ka Nyamasheke, yari ku rutonde rwariho Marie Josee Kankera,  Esperence Mwiza, bahise binjira mu Nteko nyuma yuko Umuryango FPR utsinze indi mitwe ya Politiki muri aya matora. Ku ruhande rw’abagabo icyo gihe abakandida bari Leonce Ndashimyena Rene Kalimunda.

 

Mugenzi we Murara Jean Damascene  ni uwo mu karere ka Ruhango. Yerekanywe hamwe na Rusanganwa Theogene  batowe mu myanya y’abagabo. hamwe na Agnes Nyirabagenzi na Monique Mukakarera.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2vS3rSh
via IFTTT

No comments:

Post a Comment