Kylie Jenner wamenyekanye cyane ku isi yose kubera amafoto atandukanye yagiye asangiza abakunzi be abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, ku munsi w’ejo yahishuye ko yari yaratsembeye Tyga kumubyarira umwana imyaka itatu yose babanye.
Nkuko tubikesha Hollywoodlife, Kylie Jenner yatangaje ko imyaka yose yabanye na Tyga atigeze na rimwe yifuza kumubyarira umwana. Kylie Jenner yongeyeho ko umubano we na Tyga utari ufite ireme cyane ku buryo aba bombi bari kubyarana umwana gusa yongeraho ko yishimiye cyane ukuntu abanye na Travis Scott, umukunzi we mushya magingo aya.
from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2k36Ub4
via IFTTT
No comments:
Post a Comment