Kayonza: Barinubira kwishyuzwa mituweri ku ngufu, ubuyobozi buti biri mu nyungu zabo

Bamwe mubaturage batuye mu Murenge wa kabarondo ho mu Karere ka Kayonza, batakambira Ubuyobozi babushinja ko bakwa Amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza ku ngufu dore ko hari na bamwe banajyanwa gufungwa kubera kutagira Mutuweri.

Abaturage baravuga ibi mu gi Umuyobozi w'umurenge wa Kabarondo avuga ko ntawe uhutazwa mu gutanga Mutuel kuko kuyitanga biri mu nyungu z'Umuturage.

Abaturage baganiriye na Makuruki harimo Mukanyonga Goreth wagize ati: "ubu ntituryama, kuko ujya kugoheka ukumva bari kugukomagira ku nzu ngo byuka wishyure ubwisungane mu kwivuza kandi ntako tuba tumeze''.

Undi twaganiriye ni Mupagasi Celestin na we wunze mu rya Mugenzi we ati: "nimundeke mundorere mwabantu mwe,ubu noneho ngo bagiye kutujyana kudufunga kubera kutagira ubwishingizi bw'ubuzima mugihe nta n'amikoro dufite,natwe tuzi akamaro ka Mutuel ariko ntaho twavana ayo kwishyura.''

Nubwo abaturage bagaragaza ko bafatwa n'Ubuyobozi bagafungwa mu gihe batarabona imisanzu y'ubwisungane mu kwivuza , Umuyobozi w'Umurenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza Dusingizumukiza Alfred we avuga ko ntawe ufungirwa kudatanga amafaranga y'Ubwisungane mu Kwivuza gusa akavuga ko bakunda gukora ubukangurambaga hakaba bamwe batabyumva neza bitewe n'imyumvire yabo.

Uyu Muyobozi yagize ati:''kuba umuturaghe yatunga Mutuel de Sante niwe bireba ntibireba Ubuyobozi,gusa twe icyo dukora ni uko tubakangurira kwishyura ariko ntawe twafunga,ikindi kandi uwarembera mu rugo biri munshingano zacu zo kumwitaho kuko dukorera Umuturage''.

Ikibazo cy'abaturage bakunze gushyira mu majwi Abayobozi kubaka amafaranga y'ubwisungane mu kwivuza hakoreshejwe ingufu cyagiye kigaragara hirya no hiryo mu Gihugu .

Gusa Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubutegetsi bw'Igihugu Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Dr.Alvera Mukabaramba asaba Abayobozi kudakoresha ingufu mu kwaka abaturage umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza ahubwo hagashyirwaho Ubukangurambaga hadahutajwe abaturage cyangwa ngo hafatirwe ibyo bajyanye mu Masoko.

Lucien KAMANZI



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2fBlzsN
via IFTTT

No comments:

Post a Comment